RFL
Kigali

Miss Uwimana na Miss Izere bari mu bakobwa 29 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 10:18
0


Uwimana Dative wegukanye ikamba rya Miss University Africa Burundi 2019 na Izere Delicia wegukanye ikamaba Miss STEM 2020 mu irushanwa rya Miss Career Africa 2020, bari mu bakobwa 29 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021.



Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 29 Gashyantare 2021, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abakobwa 29 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2021. Ni urutonde runagaragaza agace buri mukobwa abarizwamo.

Uwimana Dative wabaye Miss University Africa 2021 uri guhatanira ikamba yari umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampake kemeje umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe Izere Delica wegukanye ikamba rya Miss STEM 2020 yari afite nimero 16 mu irushanwa rya Miss Career Africa 2021. Aho ikamba ryegukanwe n’umukobwa witwa  Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe wari ufite nimero 15.

Uwimana Dative yabwiye INYARWANDA ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Burundi 2021.

Miss Burundi 2021 ihatanyemo abakobwa 29 barimo Mugisha Nella Ernica (Mwaro); Izere Delicia (Bujumbura Rural), Nimubona Deborah (Bururi), Kaze Kelly Katia (Bujumbura Mairie), Niteka Ange Maitee (Bujumbura Mairie), Irakenuye Lyse Nancy (Kayanza), Iteka Lyvia Thiana (Bujumbura Mairie), Ineza Ella Chandelle (Ngozi), Nzambinama Elsa (Makamba), Karikumutima Lyse Esther (Bujumbura Mairie) na Giramahoro Adiella Lylia (Cibitoke).

Hari kandi Nshimirimana Sabra Sabrina (Bujumbura Mairie), Kuri Nuru Estime (Bujumbura Mairie), Gatore Christa Karen (Gitega), Habimana Clara Kany (Gitega), Muhiteka Harmonie Marie Ciella (Bujumbura Mairie), Mutoni Liesse (Kirundo), Ingabire Saint Victoraine (Bujumbura Rural), Bigirimana Ketty Merveille (Gitega) na Muhoramana Bernice (Bujumbura Mairie).

Ndetse na Uwimana Dative (Kirundo), Manamfise Simplice (Makamba), Mbonayo Izabayo Divine (Gitega), Kaneza Amandine (Bururi), Irakoze Alux Leria (Muramvya), Irakoze Liesse Delicia (Mwaro), Nibitanga Jeanine (Bujumbura Mairie) na Mwiteneza Steffie Maiza (Bujumbura Mairie). 

Tariki 02 Gashyantare 2021, ni bwo Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Miss Burundi 2021 rigiye kuba nyuma y’imyaka ine risubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yatangije iri rushanwa mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, kuri Royal Palace Hotel mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Irushanwa rya Miss Burundi ryubakiye ku ntego y’Ubwiza n’Ubwenge bw’umukobwa w’Umurundikazi.

Mu ijambo rye, Madamu Angeline Ndayishimiye yashimye Minisiteri y’Ubucuruzi, Gutwara abantu n’ibintu, Inganda n’Ubukerarugendo ndetse na Kompanyi SS Enterpriese bahuje imbaraga bakongera gutegura iri rushanwa ryari rimaze imyaka ine ritaba, dore ko baheruka gutora Nyampinga mu 2017.

Yasabye abishyize hamwe gutegura iri rushanwa kuzarangwa no gukorera mu mucyo, no gukora uko bashoboye mu guteza imbere ubukerarugendo n’Umuco.

Madamu Angeline yavuze ko Nyampinga w’u Burundi akwiye kuba ari mwiza kandi afite ubwenge n’umuco ku buryo aba ikitegererezo ku bandi bakobwa bo mu Burundi.

Yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira iri rushanwa bakagaragaza icyo bashoboye. Avuga ko umukobwa uzatsinda iri rushanwa rya Miss Burundi 2021 azahagararira u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Umukobwa uzambikwa rya Miss Burundi azamenyekana ku wa 10 Mata 2021.

Sultan Souleymane Umuyobozi wa Kompanyi SSEntreprise (Société organisatrice de Miss Burundi 2021, yahawe gutegura iri rushanwa yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2021 azahabwa imodoka (Voiture), umushahara buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe. Azishyurirwa kandi amafaranga y’ishuri muri Kaminuza yo mu Burundi azahitamo kwiga.


Abakobwa 29 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2020 barimo babiri bafite amakamba akomeyeMiss Uwimana Dative [Uwa kabiri uturutse ibumoso] yitabiriye itorwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2020

Miss Uwimana Dative yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss Career Africa 2020

Ineza Delicia afite ikamba rya Miss STEM 2020 yegukanye mu irushanwa rya Miss Career Africa 2020








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND