RFL
Kigali

Igihiriri cy’abahanzi bashyigikiye abakobwa muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2021 14:16
0


Mu gihe habura iminsi itandatu hakamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) abantu batandukanye barimo abahanzi bakomeje kugaragaza ko abakobwa bashyigikiye muri iri rushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.



Abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bari mu cyiciro cy'ishiraniro cy’amatora yo kuri Internet no kuri SMS, aho hashakishwamo 20 bazajya mu mwiherero uzasozwa hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Haribazwa abakobwa 20 bazabona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp). Bizamenyekana tariki 06 Werurwe 2021 guhera saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) Live kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official.

Meghan Nimwiza ukuriye itumanaho muri Miss Rwanda aherutse kuvuga ko amajwi azava mu baturage ariyo bazashingiraho kugaragaza uko abakobwa bakurikirana. Kandi ko bahawe nimero zo gutorerwaho hagendewe ku nyuguti z’amazina yabo.

Ati “Kugira ngo byumvikane neza, imibare yahawe abahatana hashingiwe ku buryo inyuguti z’amazina yabo zibanza zikurikirana. Ntibigomba kwitiranywa mu buryo bundi bwo gukurikiranya abantu. Gusa amajwi yaturutse mu baturage ni yo azabarwa yonyine mu gutondeka aba mbere.”

Amajwi ya SMS azaba afite agaciro ka 70% naho amajwi yo kuri murandasi yo ni 30%.

INYARWANDA yakoze urutonde rw’aba bahanzi bashyigikiye abakobwa muri Miss Rwanda igendeye ku babigaragaje kuri konti zabo za Instagram.

Hari n’abandi barimo Naason, Young Grace, umuraperi Mr Kagame, B-Threy n’abandi babigaragaje kuri ‘status’ za WhatsApp ariko ntibari muri iyi nkuru.

1.Alpha Rwirangira

Mu minsi itatu ishize, umuhanzi Alpha Rwirangira ukorera umuziki muri Canada, yashyize amafoto n’amazina kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 280, agaragaza abakobwa babiri ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 riri kuba ku nshuro ya 10.

Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Juliet’ yagaragaje ko ashyigikiye Uwankusi Nkusi Linda na Ishimwe Sonia. Yaditse anasaba abafana be kugira ijambo rimwe ryiza babwira aba bakobwa bahataniye ikamba.

Uwankusi Nkusi Linda afite nimero 32 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Ishimwe Sonia ushyigikiwe na Dj Pius afite nimero 10 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Nawe ari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa.

Afite imyaka 18 y’amavuko, yarangije amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi.

2.Patient Bizimana

Umuramyi Patient Bizimana wakunze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Menye neza’ aherutse kwifashisha urubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko ashyigikiye Ishimwe Sonia muri Miss Rwanda, ndetse anasaba abafana be kumushyigikira bakamugeza ku ikamba ry’agaciro kanini.

Uyu muhanzi witegura gukora ubukwe muri uyu mwaka, yagaragaje uburyo abantu bashobora kwifashisha batora uyu mukobwa muri Miss Rwanda. Ishimwe Sonia yahise yandika amushimira ku bw’inkunga ikomeye yamuteye. Ati “Urakoze Muntu Mukuru. Imana iguhe umugisha.

Ishimwe Sonia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda. Mu matora yo kuri Internet no kuri Sms, ageze ku mwanya wa kabiri; bivuze ko bikomeje uko yahita yinjira mu mwiherero adahatanye.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu mashuri yisumbuye.


3.Dj Pius

Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius aherutse kwandika kuri konti ye ya Twitter avuga “Numvise abavuga ngo kuba umukobwa yaragiye mu mashusho y’indirimbo ni ikibazo. Iyo myumvire igomba guhinduka. Uyu mukobwa mushyigikiye nivuye inyuma.”

Yumvikanishaga ko kuba Kayitare Marie Paul wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol, bidakwiye kumubera imbogamizi yo gushyigikirwa muri Miss Rwanda ahatanyemo n’abandi bakobwa 36.

Uyu muhanzi buri uko abonye umwanya yandika ku mbuga ze yibutsa abantu gukomeza gutora Kayitare Marie Paul. Avuga ko ari umukobwa wujuje buri kimwe, bityo ko akwiye kuba Nyampinga.

Kayitare Marie Paul nawe aherutse kwandika kuri Twitter asaba abafana n’abandi kumufasha gukabya inzozi ze akegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Kayitare w’imyaka 24 ahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021, afite nimero 13.

4.Chris Hat

Umuhanzi Chris Hat yerekanye ko ashyigikiye umukobwa witwa Kayirebwa Marie Paul uhataniye ikamba rya Miss Rwanda, yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Niko yaje’ yabaye intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki.

Chris Hat uri gufashwa na Alex Muyoboke yasabye abafana kumushyigikira bagatora uyu mukobwa kuko ari we ‘Miss ubereye u Rwanda’.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda, kuko mu 2018 yagarukiye muri Pre-Selection. Avuzwe cyane muri iki gihe bitewe n’uko amaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye, nk’umukinnyi w’imena.

Azwi mu ndirimbo ‘Solo’ ya Nel Ngabo, ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol, ‘Niko yaje’ ya Chris Hat n’izindi. Afite nimero 13 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Ni umwe mu bakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda. Uyu mukobwa wize ibijyanye n’Ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye, mu matora yo kuri Internet no kuri SMS ari ku mwanya wa 24.


5.Ali Kiba

Umuhanzi wagize igikundiro cyihariye muri Tanzania agakundwa mu ndirimbo zitandukanye kugeza n’ubu, Ali Kiba aherutse kugaragaza ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea ufite nimero 27.

Ku wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2021, Ali Kiba yashyize kuri konti ye ya Instagram amafoto arindwi agaragaza Umutesi Lea uhataniye ikamba rya Miss Rwanda.

Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe ku bwogero (Piscine) ya Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Hari n’ifoto igaragara nimero uyu mukobwa atorerwaho kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

Yanditse asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki bamurikira ku rubuga rwa Instagram barenga Miliyoni 6 gukora Umutesi Lea. Ati “Ndabasabye mutore Umutesi Lea. Link yo kumutoreraho iri muri ‘Bio’ ya konti ya Instagram ye.”

Umutesi Lea [Leby] ukurikirwa n’abantu basatira ibihumbi bine kuri Instagram, yivuga nk’umukobwa ushyize imbere Imana, Umunyarwandakazi w’umunyamutima uzirikana mu buzima bwe tariki 24 Nyakanga.

Uyu mukobwa 22 y’amavuko yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Muri iki gihe ari kwiga Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo

Aherutse kubwira INYARWANDA ko imyaka itanu ishize aziranyi na Ali Kiba, kandi ko imiryango yombi yamenyanye birushijeho. Ndetse uyu muhanzi yarabasuye mu rugo i Musanze.

6.Social Mula

Umuhanzi Social Mula ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Ndabazi’ yakoranye na Marina, aherutse kugaragaza ko ari inyuma ya Uwera Aline uhatanira kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 250 kuri Instagram, yakoresheje emoji z’umuntu wafunze igipfunsi n’ikiganza kibumbuye mu kugaragaza ko ashyigikiye bikomeye Uwera Aline.

Yakoresheje ifoto yerekana nimero iranga uyu mukobwa mu irushanwa n’uko wakomeza kumutora mu matora yo kuri Internet no kuri SMS.

Uwera Aline afite nimero 36 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko ari mu bahagarariye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.

Asanzwe ari umunyeshuri mu byerekeye Ubukerarugendo muri Kaminuza.

7.Kaakoza Nkuriza Charles [KNC]

Umuhanzi akaba n’umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi kandi nka KNC, yavuze ko atari asanzwe akurikiranira hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, ariko ko kuri iyi nshuro ya 10 ashyigikiye umukobwa witwa Ufitinema Berline ufite nimero 24.

Ufitinema Beline w’imyaka 21 y’amavuko yarangije amasomo ye ya Kaminuza. Ni umwana w’umusaza uri mu basaza basabiye umugeni KNC nk’uko yabitangaje.

Uyu mukobwa ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Ndetse we na bagenzi be, guhera ku saa sita z’amanywa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 barinjira mu matora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo ku wa Kabiri, KNC yavuze ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati “Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi... Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro […] Ni n’umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.”

Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.


Umuhanzi Dj Pius ashyigikiye Kayirebwa Marie Paul

Uwera Aline ashyigikiye n'umuhanzi Social Mula

Uwankusi Nkusi Linda ashyigikiye n'umuhanzi Alpha Rwirangira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND