RFL
Kigali

India: Umugabo yishwe n'isake ye yari yaratoje kurwana! Iyi nkoko yajyanwe kuri Polisi gufungwa iza kwimurirwa aho zororerwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/02/2021 12:28
0


Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y'isake itemewe n'amategeko, yishe sebuja mu Majyepfo y'u Buhinde ubwo iyi nkoko yari yambaye icyuma kizajya kiyifasha kurwana. Nyiri iyi nkoko yitabye Imana ubwo bari bamujyanye kwa muganga.



Ni kenshi mu bihugu bigiye bitandukanye hagenda haba udushya turimo imirwano y’inyamwaswa twavuga nk’inka ndetse n’inkoko. Kuri iyi nshuro isake yari yaratojwe kurwana yahitanye umugabo mu gihugu cy’u Buhinde. Iyi nkoko yateye icyuma sebuja ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.

Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy'imirwano y'isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y'iki cyumweru. Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko.

Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n'icyo cyuma iyi sake yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.

Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y'amahirwe itemewe n'amategeko ndetse no gutegura imirwano y'isake, nk'uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk'ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru The New Indian Express.

Imirwano y'isake yaciwe n'amategeko y'u Buhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw'icyaro nk'aho muri leta ya Telangana, aho imirwano myinshi ikorwa mu gihe cy'iserukiramuco ry'abo mu bwoko bw'aba Hindu rizwi nka Sankranti.

Ubu si bwo bwa mbere nyir'isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma y'uko akubiswe mu ijosi n'urwembe rwari rushumitse ku isake ye. Nk'uko CNN yabitangaje icyo gihe, nyir'iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

Src: BBC&CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND