RFL
Kigali

Shaddyboo na Isimbi babimburiye abandi: Ibyo wamenya ku rubuga OnlyFans rucururizwaho amashusho y'urukozasoni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2021 11:27
1


Umunyamideli Shadia Mbabazi wiyise Shaddyboo aherutse gutungurana atangaza ko yatangiye gucuruza amafoto n’amashusho ku rubuga rukorera kuri Internet OnlyFans ruzwiho kunezeza abakiriya binyuze mu mashusho y’urukozasoni ashyirwaho n’abarugannye kuva rwashingwa mu myaka ine ishize.



Shaddyboo waryubatse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, afite konti kuri OnlyFans yise ‘OnlyFans.com/shaddyboo_92.

Yatangiye gukoresha uru rubuga, nyuma yo kubica bigacika ku rubuga rwa Twitter by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram adasiba ho kuryohereza abamukurikira.

Byonyine ugifungura uru rubuga rukwereka ko winjiye mu Isi y’umunezero. Kwiyandikisha ho cyangwa se ugatekereza kabiri ugasiba konti yawe. Bafite iyamamazabikorwa riteye imbere, ushingiye ku mashusho n’amafoto aguha ikaze yamamaza uru rubuga, uburyo rusa n’uko rukora.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ni bwo Shaddyboo yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yatangiye gushyira amashusho n’amafoto ye ku rubuga OnlyFans.

Uyu mugore w’abana babiri yafunguye konti kuri uru rubuga mu 2019, amaze gushyiraho amashusho umunani n’amafoto atandatu.

Umutuntu wifuza kureba amashusho n’amafoto Shaddyboo ashyiraho yishyura angana n’amadorali 50. Biragonye guhita ubona amashusho n’amafoto uyu mugore ashyiraho.

Kuri OnlyFans ushobora kwiyandikisha ubihuje na konti yawe ya Twitter cyangwa se konti yawe kuri Google. Banakubaza niba usanzwe ufite konti kuri uru rubuga ku buryo washyiramo E-mail n’ijambo banga (Password) hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Hejuru barakubwira bati “Iyandikishe ukorere amafaranga unaganire n’abafana bawe.” Niba wiyandikishije ukoresheje konti ya Twitter, bakubwira ko abagukurikira kuri OnlyFans bazanareba buri kimwe ukorera kuri urwo rubuga rwa Twitter.

Iyo umaze kwiyandikisha, hari ahantu bakwereka ushyira konti ya Bank cyangwa se waba ukoresha ikarita ya Banki ukabigaragaza. Unasabwa nimero ya telefoni. Utarinjira neza mu rubuga bakwereka ahantu ushobora gusibira konti yawe ikavaho burundu.

OnlyFans ni urubuga rugurishirizwaho amashusho y’ubwoko butandukanye rwashingiwe mu Bwongereza. Umuntu afungura konti agashyiraho amashusho noneho abayishimye bakayafataho ifatabuguzi ryayo bitwa abafana.

Ni urubuga rukunda gukoreshwa n'indaya icyakora hakunda kugarukaho n'abo mu muziki, abakora ibijyanye na siporo ngororamubiri n’abandi bakunda gushyira ibyabo kuri murandasi.

Bifasha uwashyizeho amashusho ye kwishyurwa n’abafana be haba ku nshuro imwe, ku kwezi, cyangwa se uko urebye ibyo yashyizeho.

Abantu bakunda kwitabira uru rubuga kugira ngo bidagadure cyangwa se abandi mu buryo bwo guhaza ibyifuzo byabo bishamikiye ku bitsina. Abakura agatubutse kurusha abandi kuri OnlyFans ni abagore.

Uru rubuga rwashinzwe kandi ruyoborwa na Tim Stokely.  Rufite icyicaro mu Mujyi wa London mu Bwongereza, kandi ruri mu biganza by’ikigo Fenix International Limited. Kanda www.OnlyFans.com

Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucuruza amashusho n'amafoto ku rubuga rukorera kuri Internet OnlyFans

Mu 2019, uru rubuga rwakajije ubwirinzi bwa konti z’abakiriya. Ufunguyeho konti asabwa kwifata ifoto igaragaza mu maso agashyiraho n’imyorondoro ye kugira ngo niyinjira mu rubuga bahite bamumenya.

Imibare itemezwa neza, igaragaza ko muri Mata 2020 uru rubuga rwari rufite agaciro kari hagati y’amadorali 810, 000,000 na 936,000,000.

Imibare yindi igaragaza ko abantu barenga miliyoni 24 bamaze kwiyandikisha kuri uru rubuga, aho bishyuwe agera ku madorali miliyoni 725 ku bw’amashusho y’ubwoko butandukanye bashyizeho agera kuri 450,000.

Umuyobozi wa OnlyFans, Tim Stoley aherutse gutangaza ko abantu bagera kuri 200,000 bakoresha uru rubuga mu gihe cy’amasaha 24 naho abari hagati 7,000 na 8,000 bafungura konti kuri uru rubuga ku munsi umwe.

Muri Mutarama 2020, umunyamerika w’imyaka 20 y’amavuko Kaylen Ward yakusanyije agera ku madorali miliyoni 1 ku bagizweho ingaruka n’umuriro wadutse muri Australia. Urubuga rwa OnlyFans rwahise rukorana nawe muri iki gikorwa, biba igikorwa cya mbere cy’ubugiraneza bagizemo uruhare.

Muri Nyakanga 2020, Sky News yatangaje ko urubuga rwa OnlyFans rutigeze rwishyura imisoro ku byinjizwe, bishobora kuzabagiraho ingaruka mu myaka iri imbere

Muri Kanama 2020, Forensic News yo yatangaje ko hari ubujura ku rubuga rwa OnlyFans, kandi ko abakiriya barwo bavuze ko babuze amafaranga yari kuri konti zabo kuri uru rubuga.

Bella Thorne ni we umaze guca agahigo ku rubuga rwa OnlyFans aho mu gihe cy’amasaha 24 yabashije kwinjiza agera kuri miliyoni y’amadorali (Ni hafi Miliyari y'amanyarwanda). Uyu mukobwa wageze kuri uru rubuga muri Kanama 2020, yaninjije agera kuri miliyoni ebyiri z’amadorali mu gihe kitageze ku Cyumweru kimwe.

Yari yasezeranyije abakiriya kubereka amafoto ye ya mbaye ubusa, abasaba gufata ifatabuguzi ry’amadorali 200. Gusa, nyuma yashyizeho amafoto atambaye ubusa, ahubwo yambaye utwenda dushitura ab'igitsinagabo.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko uru rubuga rujyaho amashusho ya Poronographie; kandi ko rukoreshwa cyane n’abanyamideli babigize umwuga n’abandi bakinjira mu mwuga. Ukoresha uru rubuga agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko, hatitawe ku mashusho azareba.

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku nguni z’ubuzima bwose, umubare w’abakoresha OnlyFans muri Werurwe 2020 warazamutse ugera kuri 40%.

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gukoreshwa cyane n’abantu baba bashaka kureba amashusho y’ibizongamubiri. Ni urubuga ariko rujyaho n’andi mashusho atari ay’urukozasoni nubwo atari menshi. OnlyFans yatangijwe mu 2016, ndetse bigaragara ko abagore ari bo binjiza agatubutse.

Umufatanyabikorwa [Cyangwa se ufite konti kuri uru rubuga] ahabwa 80% by’amafaranga yinjiye naho ba nyiri urubuga bagatwara 20%.

Si Shaddyboo gusa wayobotse uru rubuga kuko na Isimbi Noeline uzwiho kwirekura akerekana uko Imana yamuremye, akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni, ndetse yemera ko akina Poronogaraphie.

Shaddyboo yatangiye gushyira ibikorwa bye kuri OnlyFans kuva mu 2019

OnlyFans yashinzwe mu 2016, imaze kuyobokwa n'abarimo umunyamideli Shaddyboo ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 800 kuri Instagram

OnlyFans iguha ikaze ikubwira ko ugiye gukorera amafaranga no kuzajya uganira n'abafana bawe


Kureba amafoto n'amashusho Shaddyboo ashyira kuri OnlyFans wishyura amadorali 50

Urubuga rwa OnlyFans rwakajije ubwirinzi kuva mu 2019, rusurwa n'abarenga ibihumbi 200 mu masaha 24








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayiragije emmanuel3 years ago
    Nivyiza





Inyarwanda BACKGROUND