RFL
Kigali

Bishop Kabamba Jean Bosco wayoboraga Restoration church mu Ntara y'Amajyepfo yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2021 13:14
0


Bishop Kabamba Jean Bosco wakoreraga umurimo w'Imana mu Itorero Evangelical Restoration church rikuriwe na Apotre Yoshuwa Masasu ndetse wayoboye iri torero mu Ntara y'Amajyepfo mbere y'uko aremba, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.



Urupfu rw'uyu mukozi w'Imana rwababaje benshi by'umwihariko umuryango we n'abakristo b'Itorero Restoration church yakoreragamo umurimo w'Imana. Umwe mu bapasiteri bo mu Itorero rya Restoration church, yabwiye InyaRwanda.com ko Bishop Kabamba Jean Bosco yishwe n'indwara ya 'Stroke'. Yagize ati: "Yari amaze igihe kinini arwaye stroke aza kuba pararise ntiyashobora kuvuga, ubu rero yaruhutse".


Bishop Kabamba yari umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Restoration church

'Stroke' ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Ni indwara ikomeje kugenda itwara ubizima bwa benshi. Bishop Kabamba wishwe n'iyi ndwara, yayoboraga Restoration church mu Ntara y'Amajyepfo, gusa nyuma yo kurwara yavuyeho, bakaba bari bamurwarije mu Mujyi wa Kigali.

Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana nyuma y'amezi macye Restoration Church ibuze undi mu Bishop nawe witabye Imaba azize uburwayi - uwo akaba ari Bishop Simon Murekezi Masasu mukuru wa Apotre Yoshuwa Masasu. Bishop Simon Masasu yitabye Imana tariki 19 Kanama 2020, akaba yarayoboraga Restoration church mu Ntara y'Uburengerazuba.


Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND