RFL
Kigali

Nabonye umukunzi wa nyawe! Munezero Sandrine Umuyobozi wa Miss Career Africa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2021 11:26
0


Munezero Sandrine Umuyobozi w’irushanwa Miss Career Africa rihuza abakobwa bo mu bihugu byo muri Afurika, yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Muhorande Hardi bamaze imyaka itanu bari mu munyenga w’urukundo.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali. Imyaka irindwi irashize aba bombi baziranye. Gusa, hashize imyaka itanu batangiye urugendo rw’urukundo.

Munezero Sandrine yabwiye INYARWANDA ko we n’umukunzi we bahuriye mu Buhinde, babanza kuba inshuti, urukundo rurarandaranda mu gihe gito bari bamaze bamenyanye.

Ati “Twabanje kuba inshuti duhujwe n'uko twembi twari Abanyarwanda duhuriye mu Buhinde mu Mujyi umwe. Turamenyana, bihera n'aho twiga ku kigo kimwe, umubano wacu urakomeza, uvamo urukundo.”

Mu myaka itanu ishize akundana na Hardi, ashima Imana kuko yamuhuje n’umuntu umutima we wishimira; umuntu w’imfura, ushyira mu gaciro, akagira n’ubumuntu.

Asobanura ko imyaka itanu ishize bakundana, yize byinshi birimo gushyira hamwe, gufatanya mu isengesho no kubahana.

Ati “Mbese ni umuntu utarigeze na rimwe akora ikintu cyambabaza cyangwa cyatuma nicuza. Muri make, nabonye umukunzi wa nyawe, nifuza kubana nawe ubuziraherezo.”

Munezero avuga ko kurushinga na Hardi “ari amahirwe n’umugisha” yagize mu buzima bwe. Yavuze ko gusezerana imbere y’amategeko, ari intambwe ya mbere bateye ibanziriza kubana nk’umugabo n’umugore.

Muhorande wasezeranye imbere y’amategeko na Munezero Sandrine, ni Umunyarwanda ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye mu gihugu cy’u Buhinde.

Ni umuhanga cyane mu bijyanye na Electronics, akaba ari nabyo akoramo ubu. Afite kompanyi ikora ibijyanye na Electronics ikorera mu Mujyi wa Kigali yitwa Saha Electronics.

Gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizaba muri Nyakanga 2021.

Munezero Sandrine wasezeranye imbere y’amategeko ni Umuyobozi wa Miss Career Africa igamije gushyigikira imishinga yagutse y’umukobwa wo muri Afurika.

Ni irushanwa ridashyize imbere ubwiza. Munezero yagizwe Umuyobozi wa Miss Career Africa muri Kamena 2020, ubwo hakorwaga amavugurura muri iri rushanwa agamije kurushaho guteza imbere mu buryo bwihariye iri rushanwa.

Icyo gihe hashyizweho abayobozi, ababungirije, komite, abahagarariye ibihugu byabo, abahuzabikorwa n’abandi b’abanyamashuri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Sandine Munezero afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu micungire y’abakozi yakuye muri kaminuza ya St Joseph yo mu Buhinde.

Afite n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Bishop Heber College, Trichy yo mu Buhinde. Asanzwe ari umuhuzabikorwa wa MicroFund muri All Trust Consult, umuryango udaharanira inyungu utanga imari ku bigo byo muri Kigali.

Afite mu nshingano gushyira mu bikorwa imishinga migari yasizwe na Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa witabye Imana tariki 27 Ukuboza 2020.

Rubaduka yitabye Imana hashize igihe gito irushanwa rya Miss Career Africa risojwe ku nshuro ya kabiri. Ryegukanwe n’umukobwa witwa Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe.

Munezero Sandrine Umuyobozi wa Miss Career Africa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Muhorande Hardi, umuhanga muri Electronics yahamije isezerano rye n’umukunzi we

Munezero Sandrine yatangaje ko yabonye ‘uwo umutima we wishimira’ 

Munezero Sandrine na Muhorande Hardi basezeraniye mu Murenge wa Muhima 

Imyaka itanu irashize Munezero na Muhorande bari mu munyenga w’urukundo, none biyemeje kurushinga

Muri Nyakanga 2021, ni bwo hazaba indi mihango y'ubukwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND