Kigali

Imbwa za Lady Gaga zarusimbutse zose nyuma y’ishyirwaho ry'asaga Miliyoni 450Rwf k'uwari kuzazirokora, ubu zifitwe na Police

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2021 11:25
0


Mu bujura bwabaye bwitwaje imbunda bwibasiye umuryango wa Lady Gaga nyuma hakaza no gushimutwa imbwa ze, ubu imbwa uko ari ebyiri Koji na Gustav zasanzwe ari nzima ubu zikaba ziri mu maboko ya Polisi.Izi mbwa umunsi ku wundi ziba ziri kumwe na Lady Gaga, zirimo Miss Asia, Koji na Gustav ubwo zibwaga muri Hollywood uwitwa Ryan Fischer akaba yarabirasiwemo kuri uyu wa Gatatu n’abajura. Bikaba byari biteganijwe ko uyu mugabo ukorera Lady Gaga aba yamaze gukira neza mu ijoro ryacyeye nk'uko umuryango we wabitangaje

Uburyo izi mbwa zagarutse mu maboko ya nyirazo bukaba bukomeje kuba amayobera nk'uko The Associted Press yabigarutseho. Umugore yazizanye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye muri Leta ya Losangeles yitwa Olympic.

Icyo gihe abashinzwe kureberera inyungu z’umuririmbyi w’icyamamare Lady Gaga bemeza ko ari izabo icyaje no kugaragara nk'uko polisi yabitangaje ni uko uwo mugore ntaho yari ahuriye n'ubwo bujura.

Lady Gaga akaba yari yashyizeho asaga ibihumbi magana atanu by’idolari ku muntu uzagarura izi mbwa, ni amafaranga atari macye agera ku miliyoni magana ane na mirongo icyenda n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba yaramaze kuyatanga.  Uyu mugore uri gukora kuri filime nshya, ubwo yatangazaga ibyo guterwa kwe yagize ati ”Umutima wanjye ufite agahinda”.

Akomeza agira ati ”Ndi gusengana ubugwaneza ngo umuryango wanjye wongere kuzura. Nzishyura ibihumbi magana atanu by’idorali $500,000 ku muntu uzongera kuduhuza.”

Agaruka no kuri Ryan Fischer ati ”Nkomeje kugukunda Ryan Fischer, washyize ubuzima bwawe mu kangaratete urwanira umuryango wacu. Uri intwari iteka.” 

Uyu mugore azwiho kwita ku mbwa ze no kuziha umutekano uhambaye dore ko ajya anazitwaza mu birori bikomeye mu muziki wa Leta zunze ubumwe za Amerika twavuga nka AMA “American Music Award”.

Miss Asia yo ikaba yarabashije gucika, ni imbwa ya Lady Gaga yindi. Izagaruwe akaba ari Koji na Gustav n'ubwo bwose yabonetse nayo yari yarashwe mu gituza. Igikomeje kwibazwa ni icyari kigamijwe niba koko ari ukwiba izi mbwa byonyine.

Ubu bujura bukaba bwarabereye mu gace ka Sierra Bonita Avenue na Sunset Boulevard kuwa 24/02/2021 ahagana saa tatu na mirongo ine, abakekwa ni abasore bari hagati y’imyaka 20-25.

Uyu mugore akaba ari umuhanzikazi w’igihangange dore ko no mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Amerika Joe Biden yasusurukije abawitabiriye amahirwe atarabonye bose, kugeza ubu ni nawe ufite igihembo cya Album yagurishije cyane mu mwaka wa 2020.

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com

   


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND