RFL
Kigali

Mr Kagame yasohoye indirimbo ‘Mpa Power’, atangaza ko yinjiye mu ivugabutumwa -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2021 11:15
0


Umuhanzi Mr Kagame yatangaje ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye, bigera n'aho arokoka impanuka ikomeye y’imodoka bituma yumva ko igihe kigeze kugira ngo yifashishe ibihangano bye mu ivugabutumwa.



Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mpa Power’ ifite iminota 03 n’amasegonda 27’. Ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yari amaze igihe ateguza abafana be.

‘Mpa Power’ igaragaramo abarimo Junior Giti usobanura filime, umukinnyi wa filime Antoinette Uwamahoro, Fred Rufendeke, Nyampinga Lea n’abandi.

Iyi ndirimbo ivuga ku buzima bw’umusore ukorera amafaranga ariko yose akayashora mu biyobyabwenge, uburaya n’izindi ngeso mbi zituma adahorana amafaranga ku mufuka.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MPA POWER" Y'UMUHANZI MR KAGAME

Mr Kagame yabwiye INYARWANDA ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ubuzima busanzwe abona ku bantu batandukanye. Ko nk’umuhanzi yabikozemo indirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri wese guhanira kubaho ubuzima bufite intego.

Ni indirimbo yumvikanisha ko uyu muhanzi yatangiye kwinjira byeruye mu njyana Afrobeat, nyuma yo kuva muri Hip Hop. Niyo ndirimbo ya mbere yakorewe muri studio ya Label Hi5 abarizwamo.

Mr Kagame yavuze ko iyi ndirimbo imwinjiza byeruye mu kwifashisha ibihangano bye mu ivugabutumwa. Yavuze ko atazamera nk’abapasiteri bajya ku ruhimbi bigisha kugira neza ku Imana, ahubwo ngo azakora ibihangano bitanga butumwa bugirira akamaro sosiyete.

Yavuze ko agiye kujya akora indirimbo zibwiriza ubutumwa bwiza, kuko ari umuhamya mwiza waho Imana yamukuye.

Ati “Nigeze gukora impanuka mu 2017. Wari wakora impanuka ukabona wagombaga gupfa ariko ukavamo nta n’igisebe. Hari ikintu kikubaho ukavuga uti ‘ariko se ubundi kuki nasigaye’. Iyo mpamvu rero uba ugomba kuyizirikana. Umuntu akavuga ati ‘reka ngire icyo nkora yibuka ko hari impamvu yasigaye.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakoze iyi mpanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu, ariko ko bose nta numwe wagize icyo aba. Akavuga ko byinshi ategura gukora, yizeye Imana ko izamubashisha.

Akomeza ati “Mba numva buri muntu agomba kwizera. Niyo mpamvu nkubwira ngo nta kintu kigomba guhagarika nk’ibintu mba naratekereje. Byose biva mu kwizera.”

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Amadeni’. Ni indirimbo avuga ko yasohoye atari mu Rwanda, ariko ngo yamuhaye ishusho y’uko Abanyarwanda bakunda umuziki ‘wabo’ ashingiye ku kuntu iyi ndirimbo yakiriwe mu gihe gito.

‘Mpa Power’ yabaye indirimbo ya Gatatu kuri Album ya mbere ya Mr Kagame. Ni Album izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania, ndetse hari bamwe bashobora kuzaza mu Rwanda gukorera muri studio ya Label ya Hi5.

Mr Kagame yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Mpa Power"

Kagame yavuze ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kubwiriza rubanda nyamwinshi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MPA POWER" YA MR KAGAME









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND