RFL
Kigali

Umunyamideli Doreen Kabarebe ategerejwe i Dubai mu birori bizabera mu bwato

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/02/2021 9:35
0


Umunyamideli bimaze guhira Doreen Kabareebe uvuka muri Uganda yamaze gushyira hanze ifoto igaragaza ikirori ategerejwemo i Dubai kizabera mu bwato ku ya 5 Werurwe mu 2021.



Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, asanzwe amurika imideli, yanitabiriye irushanwa rya Miss Uganda muri 2010.


Doreen Kabareebe ategerejwe i Dubai mu birori azahuriramo n'abandi banyamideli

Ni umwe mu bashimisha abakunda kureba kunyurwa n’ubwambure bw’abakobwa beza b’uburanga. Doreen Kabarebe, usibye kuba umunyamideli ukomeye muri Uganda, usanga yarigaruriye benshi ku mbuga nkoranyambaga nko ku rubuga rwa Instagram, ari mu bakurikirwa cyane, ubu aza mu myanya y'imbere y’ibyamamare aho akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 108. Ashyirwa mu Bagandekazi beza.


Ikirori azitabira kitwa Laurenzo Events Boatcruise ‘’Cruise With A Super Model’’.


N'ubwo ari we washyizwe ku mpapuro ziteguza abanyakirori (post) biteganyijwe ko hazaba hari n’abandi banyamideli n'ubwo abarusha izina.


Uyu munyamideli yimurika aho ari hose

Icyo kirori kizabera ahitwa Dubai Marina DMCC Metro aho buri wese asabwa kwishyura 250 Dirhams (abanyacyubahiro), 159 Dirhams (abasanzwe) (Idolali rimwe rivunja amadirhams atatu).


Doreen Kabareebe ubu afatwa nk'umunyamideli ukunzwe

Bigeye.ug yanditse ko iki kirori gishobora kuzitabirwa cyane bitewe n’imbaraga zashyizwe mu kucyamamaza kuko abazakizamo bazanatembera mu Nyanja, banarebe ubwiza bwa Burj Arab na Atlantis.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND