RFL
Kigali

Ev. Alice na Korali Nyota Ya Alfajili bahuje imbaraga batanga ubutumwa bise 'Ndaza Vuba'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2021 15:19
0


Korali Nyota Ya Alfajili yashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “NDAZA VUBA” ikaba iherekejwe n’ubutumwa bwa Ev.Alice RUGERINDINDA, bikaba bikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.



Korale Nyota ya Alfajili ikorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Itorero rya Gatenga, umudugudu wa Gatenga mu karere ka Kicukiro. Muri iki cyumweru ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise IBISE nyuma y'izindi nziza zagiye zikundwa harimo nk'iyitwa IBIHAMYA ari nayo bitiriye Album yabo. Ndizigura, Kumenya Yesu ndetse n’izindi nziza wasanga kurubuga rwabo rwa “YouTube”.

Tubibutse ko kuva mu 1993 kugera mu 2000, Nyota ya Alfajili yari korale ya kabiri nkuru mu Gatenga nta zina yagiraga iza kwitwa Nyota ya Alfajili mu mwaka w’2000 ari nako ikitwa na bugingo n’ubu. Abenshi bibaza ubusobanuro n’impamvu z’iri zina ubusanzwe risobanura Inyenyeri yo mu ruturuturu iryo zina riboneka muri Bibiliya muri 2Petero1:19. Iyi korali yakundaga gukora umurimo w’Imana mu ruturuturu 'nibature' (amateraniro ya mu gitondo).

Kuri ubu korali Nyota ya Alfajili ikaba ifite abaririmbyi barenga 95 bari mu ngeri zose, bakaba bakorera umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu. Mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iyi korale yabuze abaririmbyi benshi. Mu mezi ya nyuma y’1994, abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya bakomeza umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa bwiza.


Ev Alice yahuye imbaraga na korali yo mu Gatenga bahumuriza abanyarwanda


REBA HANO UBUTUMWA BWATANZWE N'IYI KORALI N'UYU MUVUGABUTUMWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND