RFL
Kigali

Bill Gates wahoze ayobora Microsoft yakuriye inzira ku murima abibaza ko yakwinjira muri Bitcoin iri gukiza benshi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/02/2021 14:39
0


Uwashinze Microsoft ntabwo arashora na rimwe muri Bitcoin. Ibi yabivuze mu kiganiro yakoreye kuri Social Network Clubhouse. Ubu bucuruzi buri gukoreshwa n’abakire benshi cyane dore ko Elon Musk uri ku isonga ku Isi mu butunzi niho ari gusarura ubutunzi bwe n'ubwo mu minsi yashize yahombye. Gates yatsembye avuga ko atazigera akora ubu bucuruzi.



Bill Gates mu kiganiro yagiranye na Clubhouse cyari kiyobowe na Andrew Sorkin yavuze ko we yahisemo gushora mu bikorwa bifatika bikora imiti n’inyingo. Yavuze ko we icyo ashyira imbere atari uguharanira kuba mu bungutse menshi.

Yanagarutse kuri Elon Musk washinze Tesla uruganda rukomeye rukora imodoka zikoresha amashanyarazi n’imirasire y’izuba. Ati ”Mbona ko niba ufite amafaranga macye atagera ku yo Elon Musk atunze wagakwiye kwigengesera”

Elon Musk uhigitse na Jeff Bezos ku mwanya w'umukire wa mbere ku Isi 

“Elon afite amafaranga menshi n'ibyo akora ntibisanzwe, bityo rero kuba yakora ibya Bitcoin yahomba yanakunguka nta kibazo biteye.” Bitcoin yarazamutse ku rwego ruri hejuru mu bihe bitambutse kugera kuri 50% byatumye Tesla bashoramo miliyari n’igice y’amadorali nyamara kuri ubu imikorere yayo yaramanutse bidasanzwe kugera kuri 20%.

Nk'uko Umunyamabanga Ushinzwe umutungo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Yellen yabigarutseho, avuga ku bijyanye n’agaciro k’idorali yagize ati“Ni igabanuka ridasanzwe mu bijyanye n'ihererekanya ry’amafaranga”.

Bill Gates yakomeje kugaragaza kutumva neza ibijyanye n’imikorere ya Bitcoin no kudashaka kuyinjiramo. No muri 2018 ubwo yaganiraga na CNBC abaijwe ku bijyanye na Bitcoin yasubije ko we yahitamo kwigurira imigabane mu buryo bwa gakondo agategereza inyungu. Bivuze ko aho kujya muri Bitcoin yakikorera mu buryo Gakondo.

Src: bbc.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-Inyarwanda.com

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND