Uwashinze Microsoft ntabwo arashora na rimwe muri Bitcoin. Ibi yabivuze mu kiganiro yakoreye kuri Social Network Clubhouse. Ubu bucuruzi buri gukoreshwa n’abakire benshi cyane dore ko Elon Musk uri ku isonga ku Isi mu butunzi niho ari gusarura ubutunzi bwe n'ubwo mu minsi yashize yahombye. Gates yatsembye avuga ko atazigera akora ubu bucuruzi.
Bill Gates mu
kiganiro yagiranye na Clubhouse cyari kiyobowe na Andrew Sorkin yavuze ko we
yahisemo gushora mu bikorwa bifatika bikora imiti n’inyingo. Yavuze ko we icyo
ashyira imbere atari uguharanira kuba mu bungutse menshi.
Yanagarutse kuri Elon Musk washinze Tesla uruganda rukomeye rukora imodoka
zikoresha amashanyarazi n’imirasire y’izuba. Ati ”Mbona ko niba ufite
amafaranga macye atagera ku yo Elon Musk atunze wagakwiye kwigengesera”
Elon Musk uhigitse na Jeff Bezos ku mwanya w'umukire wa mbere ku Isi
“Elon afite
amafaranga menshi n'ibyo akora ntibisanzwe, bityo rero kuba yakora ibya Bitcoin yahomba
yanakunguka nta kibazo biteye.” Bitcoin yarazamutse ku rwego ruri hejuru mu bihe bitambutse
kugera kuri 50% byatumye Tesla bashoramo miliyari n’igice y’amadorali nyamara
kuri ubu imikorere yayo yaramanutse bidasanzwe kugera kuri 20%.
Nk'uko
Umunyamabanga Ushinzwe umutungo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Yellen yabigarutseho, avuga ku bijyanye n’agaciro k’idorali yagize ati“Ni igabanuka ridasanzwe mu
bijyanye n'ihererekanya ry’amafaranga”.
Bill Gates
yakomeje kugaragaza kutumva neza ibijyanye n’imikorere ya Bitcoin no kudashaka
kuyinjiramo. No muri 2018 ubwo yaganiraga na CNBC abaijwe ku bijyanye na Bitcoin
yasubije ko we yahitamo kwigurira imigabane mu buryo bwa gakondo agategereza
inyungu. Bivuze ko aho kujya muri Bitcoin yakikorera mu buryo Gakondo.
Src: bbc.com
Umwanditsi: Abitije
Seraphin Elise-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO