RFL
Kigali

Iyahigaga yahiye ijanja! Oda Paccy wigeze gukora indirimbo ya miliyoni eshatu amaze amezi 10 atumvikana mu ndirimbo ze

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/02/2021 13:37
0


Oda Paccy uri mu bahanzikazi batangaga icyizere mbere ya 2019 ndetse abakobwa benshi binjiye muri Hip Hop ari we bareberaho urugero ubu amezi 10 arirenze nta ndirimbo nshya aha abakunda umuziki we. Yakoreye indirimbo muri WCB ya Diamond yasobanuye ko yatwaye ibihumbi bitatu by'idolali ndetse mu 2016 yakoreye video i Dubai.



Ibihe biha ibindi kandi urugiye kera ruhinyuza intwari. Iyi migani wongeyeho ‘’Iyahigaga yahiye ijanja’’ ishobora kwerekana ukuntu Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] mu 2017 mu matariki 3/1 Mutarama inkuru hafi ya zose zabaga zigaruka ku urugendo yakoreye muri Tanzania aho yakoreye indirimbo yavugaga ko ari nyinshi kandi akaba yarahabonye inshuti zizamufasha kwagura umuziki we. 

Icyari inkuru yo kugarukaho ni indirimbo yavuze ko yashoyemo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda icyo gihe byari ibihumbi bine by’idolali.  Oda Paccy ati: "Kuhajya ntihahenze kuko ni hafi ariko indirimbo yo imaze kuntwara arenga ibihumbi bine by’amadolari. Birahenze, gusa ndiyemeza muri njye ndarwana, ndashima Imana buri mwaka mba nshaka gutera indi ntambwe biba bigoye uca mu bantu batandukanye kuko nta manager ngira wihariye.” 


Indirimbo yamutwaye ako kayabo yitwa 'No Body' yashyizweho ibiganza na Producer Lizer wo muri Waasafi Records umusore ufite ubuhanga bwihariye mu gutunganya indirimbo. Nyinshi mu ndirimbo Diamond Platnumz azwiho azikesha uwo musore. 


Oda Paccy ari kumwe na Liser wo muri Wasafi

N'ubwo yashowemo menshi mu ikorwa ryayo nta gikundiro yagize imbere mu gihugu kuko ntiyigeze ashyira imbaraga mu imenyekanisha ryayo.


Mu 2019 yerekeje i Dubai guhura n'abantu bagomba kuganira ku mishinga migari

Mu 2019 muri Kamena yerekeje i Dubai aho yagiriye urugendo yise urwo guhura n’abantu bakagirana inama. Yabwiye InyaRwanda ko yari mu mishinga myinshi igamije kwagura urugendo rwe rwa muzika. Ati: "Abakunzi banjye bagomba kwitega ibihangano byiza binyuranye’’.

Iyo urebye kuri shene ye ya You Tube usangaho indirimbo iheruka imaze amezi 10 ikaba yitwa’’Mpore Rwanda’’.

Muri iyi minsi abahanzi bamwe bahugiye mu gutunganya album bavuga ko zizasohoka mu mezi ari imbere ariko Oda Paccy biragoye kumenya ibikorwa ahugiyemo dore ko mu mezi ashize yari mu urubanza aregwamo ubwambuzi bwa miliyoni 27.9Frws. 

Oda Paccy mu 2016 yakoreye amashusho ya ‘’Niba ari wowe’’ I Dubai none ubu ntakiri kugaragara muri Hip Hop yo muri iyi minsi. Iyo ndirimbo yanakunzwe hanze y’u Rwanda irakinwa karahava kuri zimwe muri televizo nka EATv (East African Tv.


Mu myaka umunani yari amaze muri muzika yari atangiye gukabya inzozi ze. Muri uwo mwaka yabwiye Inyarwanda ati: “Buri wese aba yifuza ko indirimbo ze zisohoka zikava mu Rwanda zikaba zatangira gukinwa ku ma television atandukanye yo hanze y’u Rwanda, intambwe ku yindi no ku ma television mpuzamahanga tuzagerayo kuko ntabwo umuziki urangira ntanumenya umunsi byose bizazira.” 


Yakomeje ati:’’Iyi ni intambwe inganisha ahandi heza, hanyuma nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, uko biri ni itangiriro kuri njye ryiza u never know ubutaha bizaba byiza kurushaho ntawamenya.” 

Yasoje hari icyizere atanga "Byari inzozi kuri njye kuva kera, uko biri ntabwo nahita ngera ku rwego mpuzamahanga ariko no gutangira muri East Africa ni intambwe kuri njye ni itangiriro ryiza. Kudacika intege nibyo bizangeza no ku rundi rwego, ndakora ngo ntere imbere kurushaho kuko hari byinshi nkifite byo gukora.”

Oda Paccy yinjiye muri muzika mu 2009 atangirira ku ndirimbo ‘’Ese Nzapfa’’ kugeza mu 2019 yari ahagaze neza muri muzika ariko kuva mu 2020 yaje kugenda abura buhoro buhoro. Mu gushaka kumenya niba hari icyo ateganyiriza abamukunze muri iyo myaka yose 10 nimero ze yari asanzwe abonekaho ntizaciyemo.

Indirimbo ya Oda Paccy iheruka mu 2019

">

  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND