RFL
Kigali

Igisubizo cya FERWAFA ku bivugwa ko Mashami yahawe amasezerano y'ukwezi kumwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2021 12:47
2


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze impungenge abanyarwanda bibaza ku mutoza mukuru w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' ndetse n'igihe azatangazwa mu gihe iminsi isigaye ngo iyi kipe yakire Mozambique ibarirwa ku ntoki.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka ubutumwa buvuga ko FERWAFA yamaze gusaba Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' guha Mashami Vincent amasezerano y'ukwezi kumwe yo gukomeza gutoza Amavubi, mu gihe hagishakwa umutoza mushya.

Gusa FERWAFA ntiyemeje aya makuru cyangwa ngo iyahakane, kuko yavuze ko ibijyanye n'umutoza w'Amavubi byose bitangazwa vuba.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA, Bwana Uwayezu Francois Regis yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko aka kanya ntacyo iri shyirahamwe riravuga ku mutoza w'Amavubi, kuko bizatangazwa vuba. Yagize ati:

Aka kanya ntacyo FERWAFA yavuga ku bijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu, mwategereza, vuba cyane bishoboka (As soon as possible) turatangaza buri kimwe cyose mu buryo n'ubundi dusanzwe tubikoramo.

Magingo aya nta mutoza ikipe y'igihugu Amavubi ifite, nyuma y'uko Mashami Vincent wari umaze imyaka ibiri n'igice ayitoza asoje amasezerano. Mashami wagerageje kwitwara neza muri CHAN 2020 arahabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021, mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2021 kizabera muri Cameroun, umukino uzabera i Kigali.

Mashami Vincent ashobora guhabwa amasezerano y'ukwezi kumwe mu ikipe y'igihugu 'Amavubi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutoza 3 years ago
    Twizere ko umutoza bagishakisha atari uzatanga icya cumi. Aribyo bayarekera Mashami nimbe nawe aba yakoze atagiye mu biruhuko.
  • Dany 3 years ago
    Buriya rero njye ndabo Vincent yaraduhaye ibyo yarafite,yarakoze cyn,gusa njye uko mbibona nuko badushakira umutoza ufite ibigwi,kuko Chan itandukanye na can,cyangwa bazayihe muhamed Adil





Inyarwanda BACKGROUND