RFL
Kigali

Harmonize yaguye mu rukundo nyaryo! Mu gihe gito amaranye n'umukunzi we mushya amuhaye imodoka ibintu atakoreye Umutaliyanikazi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/02/2021 12:42
1


Ni kenshi cyane uzasanga hari abakundana bagahana impano zihenze kandi bamaranye igihe gito, ibi byose biba byerekana ko urukundo rwafashe indi ntera, Harmonize mu gihe kitaramara n'ukwezi akundanye na Kajala yamuhaye imodoka.



Ni kenshi cyane uzasanga hari abakundana bagahana impano zihenze kandi bamaranye igihe gito, ibi byose biba byerekana ko urukundo rwafashe indi ntera. Harmonize mu gihe kitaramara n'ukwezi akundanye na Kajala yamuhaye imodoka.


Harmonize, umuhanzi umaze kuba icyamamare muri Afurka y'Iburasirazuba, hashize iminsi mike bimenyekanye ko ari mu rukundo n'umugore wamamaye muri Cinema za Tanzania, Frida Kajala, byatunguye abantu kubera uburyo uyu mugore amurusha imyaka myinshi igera ku munani (8). Frida Kajala afite imyaka 38 mu gihe Harmonize afite 30 y'amavuko. Ikiyongeraho kandi Kajala afite w'umukobwa w'imyaka 18 wiga mu mashuli yisumbuye mu mwaka wa 5.


Harmonize, yabanje kwatsa umuriro w'urukundo hagati ye n'Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti, baza gutandukana ubwo yashinjaga Harmonze uburyarya no kubyara ku ruhande nk'ikintu atari yaramubwiye.

Urukundo rwa Harmonize na Kajala, byamenyekanye ubwo yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asangize benshi amafoto y'umukunzi we mushya ku munsi w'abakundanye, Kajala umugore wabyaranye na producer w'icyamamare wo muri Tanzaniya, P Funk Majani. 


Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyamba, Harmonize  yumvikanye asaba Kajala kwakira impano ye y'imodoka ,Ati: "Iyi ni Imodoka yawe mukunzi. Iyi ni impano yanjye nto kuri wowe”. Iyi mpano ayihaye Kajala bamaranye igihe gito mu gihe Sarah bakundanye igihe kinini nta mpano y'imodoka yamuhaye kandi baranabanye nk'umugabo n'umugore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sasu3 years ago
    Yarikuyimuhate se kdi byose yarabifite arinawe wamuhaga amafaranga.Nyine yanonye uwaha akamodoka gaciriritse urikurwego rwe.waba ugenda muri V8 bakaguha Yaris koko😂😂😂





Inyarwanda BACKGROUND