RFL
Kigali

Igor Mabano yasohoye indirimbo ebyiri kuri Album ya mbere nyuma yo gutanga umusogongero wa Album ya kabiri-ZUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2021 11:49
0


Umuhanzi Igor Mabano wo muri Kina Music yasohoye indirimbo ebyiri kuri Album ye ya mbere zijya guhuza inkuru z’ibitekerezo, ni nyuma yo gusohora indirimbo yabaye umusogongero kuri Album ye ya kabiri yatangiye gutegura.



Mu mezi atatu ashize, Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Fo Real’ yakoranye n’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Ni imwe mu ndirimbo zikunzwe muri iki gihe. Ndetse ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 300. N’ibitekerezo birenga 200.

Igor Mabano yabwiye INYARWANDA ko ‘For Real’ ariyo ndirimbo ya mbere kuri Album ye ya kabiri. Ko yayisohoye mu rwego rwo kumvisha abafana be n’abandi uko Album ye ya kabiri izaba imeze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LIKE HIM" IGOR MABANO YAKORANYE NA NEL NGABO

Ni Album avuga ko ataramenya indirimbo zizaba ziyigize. Kandi ko imirimo yo guyikoraho igeze kuri 50%, igizwe n’indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye, ubu atahita atangaza.

Igor Mabano yavuze ko muri iki gihe ari gutegura Album ye ya kabiri, yahisemo kugenda ashyira ku rubuga rwa Youtube, indirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yise ‘Urakunzwe’.

Izi ndirimbo zisanzwe ziri ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify n’izindi.

Ni muri urwego yasohoye indirimbo ‘Fix’ ndetse na ‘Like Him’ yakoranye na Nel Ngabo bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "FIX" Y'UMUHANZI IGOR MABANO

Ni indirimbo avuga ko ziri mu za nyuma kuri iyi Album azashyira kuri Youtube. Kandi ko ibyo yaririmbye muri buri imwe bijyanye n’ibyumvikana mu y’indi.

Ati “Indirimbo ‘Like Him’ ivuga ku mukobwa uba ugitekereza uwo akunda cyangwa se uwo yigeze gukunda akamubabaza. Rero ‘Fix’ nayo ni inkuru yo kubwira umukobwa ko uwamubabaje witeguye kumumwibagiza cyangwa se witeguye guhindura ubuzima bw’uwamubabaje, ukamukunda. Ni nkaho zijya guhuza ‘story’ niyo mpamvu nazisohoreye rimwe.”

Album ya mbere ya Igor Mabano iriho indirimbo 16 nka Habi cyane, Back, Ndagutekereza, Gake yakoranye na Nel Ngabo, Dear Mashuka, Too Late, Urakunzwe, Ni ukuri, Iyo utegereza, Ubutumwa, Like Him yakoranye na Nel Ngabo, Easy, Back-Remix yaririmbanye na S-Wrap, Ni hahandi yakoranye na Riderman na Platini, Fix ndetse na Uwanjye.

Umuhanzi Igor Mabano yasohoye indirimbo ebyiri ziri mu za nyuma kuri Album ye ya mbere yise "Urakunzwe"Mabano yatangaje ko ageze kuri 50% atunganya Album ye ya mbere yabanjirijwe n'indirimbo "Naremeye" yakoranye na The BenIgor Mabano yakoranye indirimbo "Like Him" n'umuhanzi Nel Ngabo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LIKE HIM" YA IGOR MABANO NA NEL NGABO

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "FIX" Y'UMUHANZI IGOR MABANO

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND