RFL
Kigali

Lady Gaga yibwe imbwa ze 2 ubwo uwari uzishinzwe yaraswaga mu gatuza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2021 10:01
0


Umuhanzikazi Lady Gaga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu njyana ya Pop yahuye n’ibyago byo kwibwa imbwa ze nyuma y'uko umukozi we uzishinzwe witwa Ryan Fischer yaraswaga ubwo yarari kuzitembereza.



Umugabo witwa Ryan Ficher akaba umukozi wa Lady Gaga ushinzwe kwita ku mbwa ze (dog walker) bamaranye imyaka 6 amukorera aka kazi, mu ijoro ryo kuwa gatatu ubwo yari ari gutembereza imbwa 2 z'uyu muhanzikazi nibwo yahuye n'iri nsanganya.

Ryan Fischer w’imyaka 30 yari ari gukora akazi ke ashinzwe mu mujyi wa Los Angeles mu gace ka Hollywood hafi yaho Lady Gaga atuye ku muhanda witwa Sierra Bonita Avenue akaba ariho yarari gutembereza imbwa 3 zuyu muhanzikazi w’icyamamare.


Mu masaha ya saa yine zi joro nibwo Ryan Fischer yahuye n’abagabo babiri maze bamwaka imbwa yarafite, ubwo Ryan yabyangaga umwe muri abo bajura yahise amura mu gatuza maze yikubita hasi ariko agifite imbwa mu ntoki.

Abajura bitwaje imbunda bakimara kumurasa bahise bamwiba imbwa 2 yarafite mu kuboko kw’ibumoso asigarana iyo yarafite iburyo.Imbwa 2 bibye nizo mu bwoko bwa Bulldogs imwe yitwa Miss Asia indi yitwa Gustavo naho iyarokotse yitwa Koji.

Ryan Fischer warashwe

Abaturiye uwo muhanda byabereyemo nibo bahamagaye Police na Ambulance baje gutabara ubuzima bwa Ryan Fischer wari umaze kuraswa maze bamwerekeza kwa muganga kugeza ubu akaba ariho ari gukurikiranwa.

Aya makuru mabi yasanze Lady Gaga mu gihugu cya Rome aho yagiye gukinira filme.ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Police yavuze ko igiye gukurikirana iki kibazo habe hafatwa abo bajura barashe umukozi wa Lady Gaga.

Imbwa zibwe zikaba zari zarahenze Lady Gaga dore ko yaziguriye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka wa 2016 ubwo Lady Gaga yari yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week.kugeza ubu nta makuru yahoo aba bajura barengeye gusa Police yemeje ko iri kubakurikirana.

Src:www.dailymail.com,www.TMZ.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND