RFL
Kigali

Rugirangoga acyuye imihigo! Eliazar yakoze indirimbo yo kuzirikana Intore y’Imana Padiri Ubald witabye Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2021 10:03
1


Umuhanzi w’Umukristu Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Rugirangoga acyuye imihigo” yo kuzirikana byihariye imirimo myiza yaranze Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana azize uburwayi.



Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa by’Isanamitima yitabye Imana mu ijoro tariki 08 Mutarama 2021, azize uburwayi.

Mu gihe cy’ubuzima bwe ku Isi, yafashije mu kunga benshi mu bishe n’abaciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Rugirangoga w'imyaka 65 yari amaze imyaka 36 ari umupadiri.

Ari mu Barinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu, biturutse ku bikorwa byiza yakoze muri Paruwasi ya Mushaka yabayemo igihe kirekire. Yari azwii cyane mu gusengera abantu batandukanye bagakira indwara zirimo nka SIDA, Kanseri, Diabete n’izindi.

Ibikorwa bye bizibukwa iteka. Mu gihe Abanyarwanda n’abandi bitegura guherekeza mu Cyubahiro Intore y’Imana Padiri Rugirangoga ni igihe cyo kuzirikana ko yabaye impano idasanzwe Nyagasani yari yahaye Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ni igihe cyo kumuherekeresha amasengesho amusabira kuko nawe atazahwema kubasabira. Nk’uko Abakirisitu babyemera!

Ibikorwa bye n’ubuzima yabayemo akiri ku Isi byakoze ku mutima umuhanzi Eliazar yiyemeza kuvuga ubutore bwe. Yaherukaga kubona amaso ku maso Padiri Ubald mu isengesho yakoreye yakoreye Chorale Marie Reine kuri Chapelle Marie Reine mu mwaka wa 2013.

Yagize igitekerezo cyo kuvuga ibigwi bya Padiri Ubald akesha amateka yihariye yamuranze muri iyi si “twese tuzimo ibibazo by’urudaca’.

Yabwiye INYARWANDA ko yamaze iminsi itanu atarabona aho ahera iyi ndirimbo “Kuko Padri Ubald mufata nk’intangarugero, umubyeyi n’umurinzi wa Roho za benshi.”

Yavuze ko yafashe umunsi wose akora umwiherero azirikana ku buzima bwe bwose, inzira y’umusaraba yanyuze n’ukuntu yayihuje n’iya Yezu akanafasha benshi guhura n’Imana.

Eliazard avuga ko iyi ndirimbo yayise Rugirangoga acyuye imihigo “kuko nasanze intera yagombaga kwiruka yarayirangije neza kandi akaba atabarutse ari intwari.”

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi avugamo aho Padiri Rugirangoga yavukiye, uko yarwanyije akarengane n’ukuntu abantu bamumenye bagize amahirwe, ababanye nawe n’abashoboye gushyira mu ngiro inyigisho yabahaye.

Harimo, kandi igice cyo kumusabira n’ikindi cyo kumusaba ‘kudusabira kuko nizeye ntashidikanya ko agiye kubana n’Imana mu bwami bw’Ijuru.”

Eliazard avuga ko abona Padiri Ubald nk’impano idasanzwe Imana yahaye u Rwanda n’Isi yose. Kuko ni umurinzi w’igihango cy’Abanyarwanda n’abatuye Isi.

Eliazard asaba Padiri Ubald kutazahwema gusabira abarwayi “kuko nemera ko ari Ingabire yihariye Nyagasani yamuhaye kandi ubu akaba aribwo igiye kwaguka kurushaho.”

Ati “Abanyarwanda basubije amaso inyuma bakibuka inyigisho zinyuranye Padri Ubald Rugirangoga yatanze abinyujije mu butumwa yakoraga ndetse n’ubuzima bwe bwite bazahorana amahoro. Imana imuhe iruhuko ridashira maze imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.”

Biteganyijwe ko Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru nimugoroba. Tariki 01 Werurwe 2021 uzagezwa mu Karere ka Rusizi aho azashyingurwa ku Ibanga ry’Amahoro.

Ibanga ry’Amahoro ni ikigo Padiri Ubald yashinze mu 2012 ngo abaturage bajye bahaganirira n’Imana.

Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Rugirangoga acyuye imihigo’ mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Padiri Ubald witabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga azashyingurwa ku Ibanga ry’Amahoro, agasozi gateretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu 

Umurambo wa Padiri Ubald uzagezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu; azashyingurwa mu busitani buri hanze ya Kiliziya yo ku Ibanga ry’amahoro

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RUGIRANGOGA ACYUYE IMIHIGO" Y'UMUHANZI ELIAZAR

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vedast3 years ago
    Murabavandimwebeza





Inyarwanda BACKGROUND