RFL
Kigali

Umugore wa 2Face Idibia yahamije ko mu myaka 9 bamaranye ataramupfubya mu buriri

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/02/2021 20:52
0


Annie Macaulay Idibia umugore w’icyamamare mu muziki 2Face Idibia usigaye wiyita 2Baba, uyu mugore yashimiye cyane umugabo we ko mu myaka 9 bamaranye atigeze amupfubya mu buriri.



2Face wamamaye mu muziki wo muri Nigeria amaranye imyaka 9 abana nk’umugore n’umugabo na Annie Idibia nawe uzwi muri Cinema yo muri iki gihugu.


Aba bombi abantu benshi bakunze kwishimira urukundo rwabo kubera uburyo bakunze kwerekana ko bakundana cyane.

inkuru wasoma ukamenya ibigwi bya 2Face Idibia (2BaBa)

Annie Idibia, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Naija News, yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’urushako rwe n'icyo yishimira mu myaka 9 amaranye na 2Face Idibia.


Uyu mugore yavuze ko mu myaka 9 y’urushako ari kumwe n’umugabo we ngo yishimira ko atarumva indi mpumuro y’umugabo, agashimira uburyo umugabo we yamunejeje mu buriri ndetse ahamya ko atarigera amupfubya.


Yagize ati “Icya mbere nishimira mu myaka icyenda maranye na Idibia, nta mpumuro y’undi mugabo ndumva, ikindi umugabo wanjye mu buriri ntacyo namushinja kuko atigeze ampfubya turi mu gikorwa cy’abakundana”.

Annie yahamije ko hari byinshi yishimira ku mugabo we harimo nko kuba ahamya ko umugabo we n'ubwo ari icyamamare ngo ntiyigeze amuca inyuma na rimwe.


Ati “Aho nicaye aha nahamya ko umugabo wanjye mu myaka tumaranye ntabwo aranca inyuma kandi ndabyizeye rwose…..!”

2Face Idibia w’imyaka 45 y’amavuko yamamaye cyane mu ndirimbo yise “African Queen”. Afite uduhigo yihariye tutaragerwa n’undi muhanzi wese uriho muri Nigeria ndetse uwo muziki waho ni we ukesha kubahwa i mahanga. Idibia yashakanye na Annie Idibia muri 2012, ubu bafitanye abana 5. Uwo mugore afite imyaka 36 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND