RFL
Kigali

Umugore w’icyamamare ku isi El-Chapo wamamaye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge yafatiwe muri Amerika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/02/2021 18:04
0


Umugore w’umwami w’injaga King Pin Joaquin uzwi nka El Chapo Guzman yafatiwe mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere w’iki cyumweru turimo ashinjwa gufasha umugabo we El Chapo gucika mu mwaka wa 2015.



Emma Coronel Aisporo w’imyaka mirongo itatu n'umwe yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dulles International muri Leta ya Virginia kuri uyu wa Mbere azizwa gufasha umugabo we gucika, byitezwe ko azagezwa imbere y’amategeko mu rukiko rwa Washington mu gihe cya vuba. Uyu mugore afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexico.

                     Umugore wa El-Chapo 

Ibi byabaye bishingiye ku birego bya El-Chapo byanatumye akatirwa gufungwa burundu. Uyu mugabo uzwi nk’umwami w’agace ka Sinaloa n’isi yose mu bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yacitse gereza inshuro zigera kuri ebyiri byaje no gutuma afatwa nk’udakorwaho.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yajyanywe gufungirwa muri Leta zunze ubumwe z’amerika. Uyu mugore wabyaranye na El Chapo abana babiri yatawe muri yombi azizwa gukwirakwiza Cocaine, Methamphetaine, Heroin na Marijuana muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

             Umugore w'umucuruzi El-Chapo n'abarinzi be  

Uyu mugore anashinjwa gufasha umugabo we gucika muri 2015 no gutegura umugambi wanabaye uwa mbere mu mateka yo gucika gereza bwa kabiri mbere yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yahise ajyanwa muri Alexindria mu kigo gishinzwe ubugenzacyaha “Alexandria Detention Center.” Uyu mugabo El-Chapo yari afite abasirikare bazwi nka “Scarios” agasimba gato k’ubumara cyangwa “Hit Men”. Bamufashaga gushimuta, gutoteza no kwica uwo ari we wese witambikaga mu nzira y’imikorere y'uyu mugabo.

Inkuru y'icika ry’uyu mugabo yabaye inkuru karundura, inkuru y’ibigwi ituma hanibazwa niba inzego z’ubutabera za “Mexico” zujuje ubuziranenge. Uyu mugabo yacitse aciye muri “tunnel” ya kilometero 1.6. Aha niho umushinjacyaha yahereye avuga ko umugore we Coronoel yabigizemo uruhare rukomeye. 

Muri iki kirego nk'uko umuhungu wa El-Chapo uri no gukorana hafi n’inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe za Amerika, yemeza ko Coronel ariwe wakoze umupango wose wo gucikisha El-Chapo. Ubwo yacikaga imwe muri gereza zikomeye yo muri Mexico, yaguze ubutaka hafi ya gereza, imbunda n'amakamyo, amushakira n’isaha ifite GPS yamuguriye.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo El-Chapo yakatiwe ubuzima bwe bwose muri gereza, ubwo rero Guzman yakatirwaga Coronel yari mu rukiko n'ubwo bwose hariho gukeka ko yafashije umugabo we gucika.

Aba bombi bakaba barushanwa imyaka mirongo itatu kuko El Chapo yavutse ku itariki ya 04/04/1957 naho Emma Modesta Coronel Aispuro akavuka kuri 03/07/1989 mu mwaka wa 2013 bakaba barabyaranye abana b’impanga.

Na none mu mwaka wa 2013 se Coronel Barreras yafashwe arikumwe namusaza w’uyu mugore n’abandi bantu bnshi mu nzu y’igihangari bafite toni na toni za marijuana hafi y’umupakawaDouglas muri Leta ya Arizona.

Umwe mu bahoze bakorera ikigo gikomeye cyo gishinzwe kurwanya  ibiyobyabwenge  DEA (Drug Enforcement Administration) Mike Vigil yagize ati” Uyu mugore azi amakuru menshi kubijyanye n’ubucuruzi bw’injaga kuko ni byo yakuriyemo muri Sinaloa azi buri umwe ukora ubu bucuruzi.” Yongeraho ati ”Abakobwa be b’impanga ntibatuma atuza azemera gukorana n’inzego z’ubutasi n’ubutabera”.

Src: bbc.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND