RFL
Kigali

Umusore n'inkumi bahuje amaboko bishyiraho amapingu azamara amezi 3 mu gusuzuma urukundo rwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/02/2021 16:06
0


Urukundo ruzamo amagambo menshi kandi meza, rimwe na rimwe atabaho yizeza ibitangaza, hari ababwira abakunzi babo bati "Nzambara amapingu ku bwawe"..Umusore n'umukobwa babishyize mu ngiro maze bizirika iminyururu bise nk'amapingu barayifunga mu gusuzuma niba babasha kumarana amezi 3.



Uyu mukobwa n'umusore, ni abo muri Ukraine, bakaba bahisemo kugerageza umubano wabo mu guhuza amaboko hamwe bakizingiraho umunyururu w'icyuma uzabamaraho igihe cy'amezi atatu.


Uyu mwaka, Alexander na Viktoria, bahisemo kwizihiza umunsi w'abakundana mu bundi buryo. Ku ya 14 Gashyantare, bagiye i Kiev kugira ngo bafatanyishe amaboko, intego yabo ni ukubana hafi buri mwanya bakora ibikorwa bimwe. Ibyo birimo kuryamira igihe kimwe, kwiyuhagirira hamwe no kujyana mu bwiherero (WC). 


Bari abakunzi b'akadahemuka

Aba bombi bavuze ko bizeye ko bashobora kumara amezi atatu baboshywe hamwe ariko bakagere ku ntego zabo. Mu minsi yashize, Alexandre na Victoria bagiye bashyiraho amafoto na Video by'imirimo ya buri munsi baba bakora, bigaragara ko bitoroshye mu mirimo bakora buri munsi.

src:Timesnownews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND