RFL
Kigali

Umunyamakuru yahuye n'uruva gusenya! Yakoresheje ikiganiro umuntu amutunze imbunda kubera kutamwizera

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/02/2021 12:19
0


Abanyamakuru bakora akazi gakomeye kandi karimo kwitanga, mu biguhu bimwe na bimwe, usanga hari abakora aka akazi bashobora guhura n'umuntu wihebye kandi utajya wizera abantu nk'uko umunyamakuru w'imikino yashatse gukoresha ikiganiro umuntu maze amutunga imbunda.



Umunyamakuru wa Televiyizo yo muri Equador hamwe n’abakozi be bari ku buhanga bwa kamera bahuye n'uruva gusenya, maze bashya ubwoba bwinshi cyane nyuma yo gutungwa imbunda n'umuntu bashakaga gukoresha ikiganiro kandi cyari guca kuri Televiziyo.


Amakuru avuga ko uyu mugabo yari umujura. Ku ya 12 Gashyantare, Diego Ordinola, umunyamakuru wa DirecTV Sports ya Ecuador, yagombaga kuganiriza abantu hanze ya Sitade ya Monumental ya Isidro Romero Carbo, inzu y’ikipe y’umupira w'amaguru ya Barcelona SC. 

Ubwo umugabo wambaye ingofero n'agapfukamunwa yegereye umunyamakuiru maze akuramo imbunda arayimutunga mu gihe yarimo gushakisha amakuru nk'ijwi ry'abafana. Uyu mugabo wakwaga amakuru, mu gutungurana yatunze imbunda abanyamakuru maze ahita anabambura terefone zabo ariruka.

Diego Ordinola avuga ko bahungabanye akazi karabananira. Yagize ati: “Ntidushobora no gukora dutuje. Ibi byabaye ku isaha ya saa saba z'ijoro tariki 20 Gashyantare hanze ya Sitade".

Uyu mugabo akimara gukanga abanyamakuru akiruka, abari kuri Camera bagerageje kumwirukaho ngo abahe terefone zabo ariko biba iby'ubusa. Abapolisi batangaje ko bakomeje gushakisha uyu mugabo ngo azashyikirizwe ubutabera.

src:odditycentral






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND