RFL
Kigali

Ibihe 5 byaranze igitaramo cya MTV cyaririmbwemo n'itsinda BTS

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/02/2021 13:29
0


Itsinda rya BTS ryo muri Koreya y'Epfo ryamamaye cyane mu 2020 kuri ubu mu bitaramo rigenda ritumirwamo riri kwerekana ko nta gahunda yo kudohoka rifite. Ubwo ryarimo riririmba rikanabyina mu gitaramo cya MTV ryagaragaje ko rifite ubuhanga budashidikanywaho mu gushimisha abanyabirori.



Biilboard.com yanditse ko icyo gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku ya 23 Gashyantare aho banyuze cyane abakurikiye ibirori. Baririmbye indirimbo yahawe Grammy yitwa ‘’Dynamite’’ ndetse banabyina BE(Essentials Edition). Baririmbye bari I Seoul muri South Korea baririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album baherutse gusohora aho bwari ubwa mbere baziririmbiye abafana. 

Igitaramo cyamaze hafi isaha kiri mu byiciro bitanu mu miteguro ihambaye bagamije gushimisha buri wese wari ukurikiye icyo kirori. Buri ndirimbo baririmbaga babaga bateguye bitandukanye n’iyabanje. 

Batangiye baririmbira mu nzu biza kurangira bagiye hanze kuririmbirayo byose bigamije gushimisha abafana babo. Iri tsinda rigizwe na RM, Jimin, Jin, Suga, Jungkook, V na J-Hope baririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri album yabo iheruka. Icyokora batunguye abakunzi babo bakora indirimbo (Cover) y’indirimbo yitwa Fix You ya Coldplay.

  1. Batangiye baririmba ‘’Telepathy’’

iyi ndirimbo iri mu ururimi rw’iwabo ikaba ari iya gatanu kuri album yitwa BE bayiririmbye bari mu cyumba bakiniramo aho bari bambaye imyambaro isanzwe irimo Jeans n’imyenda yo gukorana siporo. Bamaze kuyiririmba buri wese yabajije mugenzi we igitekerezo cya ya ndirimbo noneho bahishura ko yavuye ku mufana wabo witwa ARMY banahise bamushimira gusa bababazwa nuko mu 2020 batabashije gukora ibitaramo byo kwiyereka abakunzi babo.

  1. Bakurikijeho Blue&Grey

Iyi ndirimbo bayiririmbye bahiduye imyambaro bamabye amakositumu ariko bari mu busitani hanze butatswe n’indabo z’ubururu. Jinn a V nibo bagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo aho banasobanuye ko yavuye ku gahinda V yari afite. Yagereranyije agahinda ke n’ubururu noneho kuba atabasha kubona inshuti ye yitwa ARMY abigereranya n’ibara rya Gray.

 
  1. BTS basubiyemo Fix You yaririmbwe na Coldplay

Iyi ndirimbo bayisubiyemo bagamije gushimisha ababakunda baba muri Amerika aho bayiririmbye nyamara ari yo mu 2005. Jimin yavuze ko iyo ndirimbo imushimisha akaba barayikoze bagamije gusangira umunezero n’abafana babo bazi icyongereza.

  1. Bahinduye imyambaro n’urubyiniro (sets and costumes)

BTS yakoresheje ahantu hatanu mu kuririmba ndetse banahindura imyambaro inshuro eshanu ku buryo ababakurikiye banezerewe cyane. Bahereye mu nzu, mu cyumba, hanze mu busitani, mu cyumba cyo gukiniramo, no mu busitani.

  1. Bakoresheje amagambo aryoheye amatwi bagiye gusoza igitaramo

BTS yasoje buri wese avuga amagambo meza babwira abafana babo bahita babizeza ko mu 2021 bazashimisha abafaba babo.

   Reba hano agace gato ukuntu baririmbye mu gitaramo cya MTV

">

Reba hano indirimbo yatwaye Grammy award 2021 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND