RFL
Kigali

“Si nshaka umukunzi mfite Sugar Mama” Umuhanzi Joeyboy avuga ku buzima bwe bw’urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2021 10:27
0


Umuhanzi ugezweho muri iyi minsi witwa Joeyboy ukomoka muri Nigeria yahishuye ko afite 'Sugar Mama' bakundana ndetse ko atifuza kugira umukunzi bari mu kigero kimwe.



Joseph Akinwale Akinfenwa wamamaye ku izina rya Joeyboy ni umuhanzi ukiri muto w’imyaka 23 ukora umuziki wo mu njyana ya Afro Pop na R&B. Uyu musore akaba ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa Call, Lonely, Baby hamwe na Nobody yakoranye na Mr Eazi.

Joeyboy akaba kandi yaragiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye barimo Wizkid,Mayorkun,Zuchu hamwe na Nandy. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na radiyo ikunzwe muri Nigeria yitwa Beat 99.9 FM niho yatangarije byinshi ku buzima bwe bwite bw’urukundo.

Nk'umwe mu bahanzi bagezweho ndetse bafite abakobwa benshi bamukunda yabajijwe niba afite umukunzi cyangwa ari ku isoko (single) mu magambo ye Joeyboy yasubije ati “Nta mukunzi mfite kandi nta n'uwo nshaka kuko mfite umugore mukuru dukundana abenshi mwita ba Sugar Mama, niwe ubu tumeranye neza duhura ankeneye nanjye mukeneye nkamukorera ibyo ashaka nawe akampa ibyo nshaka”.

Joeyboy yakomeje agira ati “Ibintu mwumvishe mu ndirimbo zanjye nkunda kuvugaho by’abagore bakuze ni impamo kuko nanjye ni byo ndimo. Ndabikunda kuko ntabwo bintera siteresi kandi uyu mugore atuma nkora ibyo nshaka byose kandi anyitaho bitangaje”. Abajijwe izina rya Sugar Mama we Joeyboy yagize ati ”Sinavuga izina rye kuko yabimbujije, gusa niwe waje kunyiteretera”.

Uyu muhanzi Joeyboy uherutse kuza ku rutonde rw’abahanzi bo kwitega muri uyu mwaka wa 2021 avuga ko kuba akundana na Sugar Mama nta kibazo abibonamo kuko abona ibyo ashaka byose. Kuba adashaka gukundana n’umukobwa bangana, yavuze ko abakobwa b'ubu ntaho bataniye n’abagore bakuze gusa icyiza cy’abagore bakuze aruko batanga amahoro.

Abajijwe niba bitamutera ipfunywe kuba akiri muto uri muri izo ngeso Joeyboy yagize ati ”Iyaba bintera ikibazo simba mbivugiye kuri radiyo kandi si njye njyenyine uri kubikora kuko nzi abahanzi benshi bafite ba Sugar Mama ariko batabishyira hanze, kuri njye nta kibazo mbibonamo”. Joeyboy yatunguye abafana be by'umwihariko abakobwa bamwifuzaga.

Src:www.netnaija.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND