RFL
Kigali

Ali Kiba yaririmbye Ikinyarwanda agaragaza kunyurwa n’indirimbo y’umuhanzikazi Mutima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2021 9:25
0


Umwaka urashize, umuhanzikazi nyarwanda Mubirigi Pierrine Alleluia [Mutima] asohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Urabaruta’ yarebwe n’umubare munini ugereranyije n’izindi afite. Ni indirimbo yakunzwe na benshi barimo na Ali Kiba wabigaragaje ayiririmba mu Kinyarwanda mu kwerekana kunyurwa nayo.



Ivuga ku mukobwa ubwira umusore ko yanyuzwe n’uburyo yitwara mu rukundo rwabo, kandi yabonye amurutira benshi. Asaba Imana kuzamufasha ntazabure uyu musore yihebeye. Ko igihe bamaranye ‘Sintigeze nifuza undi utari wowe.”

‘Urabaruta’ yabaye indirimbo ya Gatatu uyu muhanzikazi yasohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Yabanjirije ku ndirimbo ‘Urabaruta’ akurikizaho ‘Mutima’ yiyitiriye ndetse na ‘Rya joro’ aherutse gusohora.

Yabanje gusohora amajwi y’iyi ndirimbo akurikizaho amashusho yayo. Uyu mukobwa akundirwa ijwi rye, ndetse umuhanzi King James aherutse kubigaragaza kuri konti ye ya Twitter.

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania, Ali Kiba yifashe amashusho akoresheje telefoni ye ahantu yari kumwe n’abandi bantu maze aririmba asubiramo indirimbo ‘Urabaruta’ ya Mutima.

Yari ameze nk’uryamye mu ntebe, aririmba anyuzamo agaseka. Amagambo y’Ikinyarwanda yabashije kuririmba neza akumvikana harimo nka Uri uwanjye, mukunzi, wowe na Urabaruta. Uyu muhanzi yaririmbaga ubona ko yanyuzwe n’iyi ndirimbo bigaragara ku maso.

Amashusho ya Ali Kiba aririmba indirimbo y’umuhanzikazi Mutima niyo aheruka ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 6. Akurikiwe n’amafoto agera kuri atandatu y’umukobwa w'umunyarwandakazi witwa Umutesi Lea ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.

Mutima w’imyaka 23 y’amavuko avuka mu muryango w’abana bane, ni we mfura. Yatangiye kuririmba afite imyaka 8 ku bigo bitandukanye yizeho. Ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byanatumye yinjira mu itsinda rya Sebeya Band ryashinzwe n’abanyeshuri bize kuri iri shuri.

Yavuye muri Sebeya Band mu 2016 yinjira muri Neptunez Band iririmba muri Kigali Jazz Junction avamo muri Mutarama 2020 ari nabwo yatangiraga urugendo nk’umuhanzi wigenga.

Mu gihe cy’imyaka ine yamaze muri Neptunez Band, Mutima avuga ko yungukiyemo byinshi, ndetse ko byamuhaye amahirwe yo kuririmba n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Johnny Drille.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barimo Mbilia Bel, The Ben wo mu Rwanda n’abandi.

Mutima wakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa Basketball, aherutse kubwira INYARWANDA, ko afite intego yo gukora umuziki uryoheye amatwi y’abantu cyane abakundana kandi ukamutunga.

Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki nibura kugeza ku myaka 80 y’amavuko kandi ko azabigeraho akora indirimbo zizumvikana muri Afurika no ku Isi yose.

Ati “Ndumva nshaka kugera aho najya njya hose muri Afurika bumva indirimbo yanjye. Nkumva bacuranga indirimbo yanjye.” Akomeza ati “Gahunda mfite mu muziki ni uko umuziki ugomba kungaburira ndetse ukanteza imbere mu mibereho yanjye ndetse n’ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”

Ali Kiba yifashe amashusho aririmba indirimbo "Urabaruta" ya Mutima yabaye iya mbere yamwinjije mu muziki

Umuhanzikazi Mutima amaze gusohora indirimbo eshatu kuva atangiye urugendo rw'umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URABARUTA' YA MUTIMA UMUHANZI ALI KIBA YARIRIMBYE ASUBIRAMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND