RFL
Kigali

Aurore izina ry’umukobwa witangira abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2021 9:19
1


Sobanukirwa ubusobanuro bw'izina Aurore rigezweho iki gihe rihabwa abakobwa



Aurore ni izina ry’Igifaransa ry’abana b’abakobwa ariko rifite inkomoko ku izina ry’imanakazi y’Abaromani y’umuseke Aurora.

Izina Aurore risobanura "ikintu gikoze muri Zahabu", iri zina ryamamaye cyane ubwo umwanditsi witwa Charles Perrault yanditse umuvugo witwa The Sleeping Beauty avugamo umukobwa w'uburanga buhebuje.

Bimwe mu biranga ba Aurore:

Ba Aurore bakunze kurangwa n’umutima witangira abandi ku buryo ashobora no kwigomwa icyo yashakaga ngo abandi bakibone. Abantu bafite iri zina bakunze kurangwa n’umuco wo guhanga udushya ndetse n’ishyaka ryo gufata ibyemezo bigamije kubaganisha ku ntego zabo z’ubuzima.

Abantu bakunze kubona ba Aurore nk’abantu bagisha inama kuko barangwa n’umuco wo kumva ibibazo by’abandi, cyane ko icyifuzo gihora ku mutima wa Aurore ari ugufasha no kwita ku bo bakunda kandi bakabikora bagendera no ku ndangagaciro z’umuryango n’umuco.

Umuntu ufite iri zina akunze kurangwa no gukunda kwigenga kandi bakagira ubushobozi mu bijyanye n’ubuyobozi kuko bakunda gufata inshingano.

Bigendanye n’imico n’imyitwarire ya ba Aurore, bakunze kuba Abarimu, abanditsi, ndetse bakaba bakora no mu zindi nzego zitanga amabwiriza.

Ibara ry’amahirwe kuri bo ni ubururu n’andi ayashamikiyeho uretse ubururu bwerurutse gusa naho umunsi w’amahirwe kuri bo ukaba ku Cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Gatanu.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIRAGIYE AURORE2 years ago
    Nanone ikintu kiranga ba Aurore nuko bakunda gusabana n'abandi ,umuco wo gufasha kandi bagira ubumwe ,ntibarobanura kubutoni,bakunda umurimo ndetse bakunda cyane ababyeyi babo ba ba mama ( mama we) murakoze





Inyarwanda BACKGROUND