RFL
Kigali

Meddy yavuze icyatumye atihutira kuvuga ku ndirimbo yakoranye na Sat-B yaciye agahigo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2021 22:28
1


Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jorbert uzwi kandi nka Meddy, yakojeje ibaba muri wino yandika avuga ko habayeho kudahuza na Producer watunganyije indirimbo “Beautiful” yakoranye n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi byanatumye kuva yasohoka ataragize icyo ayivugaho.



Byashyize benshi mu rujijo bibaza niba Meddy atarishimiye indirimbo yakoranye na Sat-B mu gihe we yakomeje umurego ashishikariza abantu gukomeza kuyireba ku rubuga rwa Youtube no kuyumva ku mbuga zicururizwaho umuziki hifashishijwe internet.

‘Beautiful’ ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuva igisohotse. Iboneka ku ntonde zitandukanye zikorwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ifite umudiho n’injyana yizihira abari mu rukundo n’abandi badashaka gutana n’umunezero.

Yasohotse idakorewe amashusho. Ku mpamvu Sat-B aherutse kubwira INYARWANDA ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19, kuko aho bateganyaga kuyafatira batari kuhagera bitewe n’ibi bihe Isi irimo byo guhangana n’iki cyorezo.

Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yishimiye intera indirimbo ‘Beautiful’ yakoranye na Sat-B igezeho. Avuga ko azirikana ko hari benshi bibajije byinshi kuri iyi ndirimbo, birimo nk’impamvu atafashije Sat-B kuyamamaza n'ibindi.

Yavuze ko habayeho kutumvikana na Producer ku buryo bashaka ko ikorwamo. Ati “Twagize ukutumvina guto na Producer wakoze iyi ndirimbo kubera uburyo twifuzaga gukora, ariko ku ruhande rw’ibyo ntakindi kibazo cyabayeho.”

Meddy yavuze ko Sat-B ari umuhanzi uca bugufi, umuhanzi ugira kwihangana yigeze ahura nawe mu buzima bwe. Avuga ko amukunda byihariye.

Yasabye abafana be n’abandi kujya kuri shene ya Youtube ya Sat-B bakiyandikisha, abatarareba iyi ndirimbo nabo bakayireba.

Meddy kandi yahaye ikaze Sat-B mu muryango w’abahanzi bafite indirimbo zarebwe n'abarenga Miliyoni.

Sat-B aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ako atewe ishema n’umusaruro wavuye mu ndirimbo yakoranye na Meddy. Iyi ndirimbo yatumye bwa mbere agira indirimbo yarebwe kuri Youtube n’abantu barenga miliyoni.

Yaciye agahigo!Yabaye iya mbere y'umuhanzi ukorera umuziki i Burundi igejeje Miliyoni imwe kuri Youtube.

Sat-B uherutse kubwira INYARWANDA, ko hashize hafi imyaka ibiri afashe amajwi (Audio) y’indirimbo yitwa "Beautiful" yakoranye na Meddy, igihe bombi bari mu gihugu cya Tanzania.

Sat-B yahuye na Meddy nyuma y’uko yari yagiye gukorera indirimbo ze muri Wasafi Records y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Iyi ndirimbo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera ya 2018, ariko hazamo imbogamizi. Umushinga w’iyi ndirimbo wagizwemo uruhare rukomeye na Dj Paulin ari nawe wahuje Sat-B na Meddy.

Umuhanzi Meddy uherutse gutera ivi, yavuze ko habayeho kudahuza na Producer wakoze iyi ndirimboSat B aherutse kugaragaza akanyamuneza yatewe n'uko indirimbo yakoranye na Meddy yatumye aca agahigo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BEAUTIFUL" Y'UMUHANZI MEDDY NA SAT-B








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lenard Nzoyitazira3 years ago
    Ivyo yashikirije bishobora kuba arivyo canke bikamera kumwe mukirundi bavyita ntirumveko indirimbo kuko sat b na medy niba beneyo ntabwo ari ya producer mugihe barishe studio





Inyarwanda BACKGROUND