RFL
Kigali

Ali Kiba yagaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2021 21:00
1


Umuhanzi wagize igikundiro cyihariye muri Tanzania agakundwa mu ndirimbo zitandukanye kugeza n’ubu, Ali Kiba yagaragaje ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 riri kuba ku nshuro ya 10 ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea ufite nimero 27.



Mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, yashyize kuri konti ye ya Instagram amafoto arindwi agaragaza Umutesi Lea uhataniye ikamba rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe ku bwogero (Piscine) ya Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Hari n’ifoto igaragara nimero uyu mukobwa atorerwaho kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

Yanditse asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki bamurikira ku rubuga rwa Instagram barenga Miliyoni 6 gukora Umutesi Lea. Ati “Ndabasabye mutore Umutesi Lea. Link yo kumutoreraho iri muri ‘Bio’ ya konti ya Instagram ye.”

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo zirimo ‘Infidele’ yarengejeho Hashtag igaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea mu mashyi no mu mudiho. Abarenga 200 bibaza byinshi kuri uyu mukobwa ushyigikiwe n’umuhanzi w’umukeba wa Diamond, abandi bavuga ko bamutora ku bwe.

Hejuru y’ibi, Ali Salehe Kiba [Ali Kiba] yagiye ahajya ‘story’ kuri Instagram ashyiraho ifoto igaragaza uyu mukobwa na nimero atorerwaho muri Miss Rwanda 2021.

Umutesi Lea [Leby] ukurikirwa n’abantu basatira ibihumbi bine kuri Instagram, yivuga nk’umukobwa ushyize imbere Imana, Umunyarwandakazi w’umunyamutima uzirikana mu buzima bwe tariki 24 Nyakanga.

Uyu mukobwa 22 y’amavuko yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Muri iki gihe ari kwiga Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo.

Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigeze ahakomeye! Haribazwa abakobwa 20 bazabona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

Bizamenyekana tariki 06 Werurwe 2021 guhera saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official.

Umuhanzi Ali Kiba yasabye abantu gukomeza gutora Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda

KANDA HANO UTORE UMUKOBWA USHAKA MURI MISS RWANDA 2021

Dore Nimero abakobwa batorerwaho:

1.Akaliza Amanda

2.Akeza Grace

3.Akaliza Hope

4.Dorinema Queen

5.Gaju Evelyne ahagarariye

6.Ingabire Esther

7.Ingabire Grace

8.Ingabire Honorine

9.Isaro Rolitha Benitha

10.Ishimwe Sonia

11.Kabagema Laila

12.Kabera Chryssie

13.Kayirebwa Marie Paul

14.Kayitare Isheja Morella

15.Mbanda Godwin Esther

16.Mugabe Sheilla

17.Mugabekazi Assouma

18.Musana Teta Hense

19.Musango Nathalie

20.Mutesi Doreen

21.Muziranenge Divine

22.Teta Cynthia

23.Teta Raissa Keza

24.Ufitinema Berline

25. Umunyana Divine

26. Umunyurwa Melisaa

27.Umutesi Lea

28.Umutoni Witness

29.Umutoniwase Sandrine

30. Umwaliwase Claudette

31. Umwali Dinah

32. Uwankusi Nkusi Linda

33.Uwase Aline

34.Uwase Kagame Sonia

35.Uwase Phionah

36.Uwera Aline

37. Uwimana Clementine

Umutesi Lea ushyigikiwe na Ali Kiba ahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss RwandaUyu mukobwa ufite nimero 27 mu majwi ari ku mwanya wa kane

Ali Kiba wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Cinderella' akunze kugaragaza ko akurikirana ibikorwa byinshi bibera mu Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K3 years ago
    Leah Oyeeeeeeeee✊🏻✊🏻✊🏻✊🏻✊🏻





Inyarwanda BACKGROUND