RFL
Kigali

Uwimana Clementine wazitiwe n’uburebure mu 2019 yagarutse gushaka ikamba rya #MissRwanda2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2021 12:13
0


Uwimana Clementine yatangaje ko yanyuzwe n’ukuntu Rwanda Inspiration Back Up yahinduye iby’umukobwa asabwa kugira ngo yitabire Miss Rwanda, kuko byamufashije guhita akabya inzozi zo kwitabira iri rushanwa.



Zimwe mu mpinduka Miss Rwanda y’uyu mwaka yazanye harimo n’ibijyanye n’ibyashingirwagaho kugira ngo umukobwa yitabire iri rushanwa. Ibiro n’uburebure bwarebwaga byakuwemo kugira ngo iri rushanwa rijyanishe n’amahame y’amarushanwa mpuzamahanga n’ibindi.

Uwimana Clementine ari mu bakobwa bagerageje kwitabira Miss Rwanda 2019 bazitirwa n’uburebure, aho yaburagaho sentimetero ebyiri. Byatumye ataha iwaho, yumva ko inzozi yari afite zo kwitabira iri rushanwa atazigera azirotora.

Yabwiye INYARWANDA ko kuva yiga mu mashuri yisumbuye yiyumvagamo ko azitabira Miss Rwanda kuko ari ibintu akunda, kandi akaba ashaka kugaragaza icyo yamarira sositeye.

Avuga ko ageze mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yabwiye Nyina ko azitabira Miss Rwanda ntiyahita abyumva bitewe n’uko yari yarinjiye mu bijyanye n’imideli kandi Nyina akaba yari amaze iminsi yakira amakuru atari meza kuri we.

Uwimana avuga ko yakomeje kumvisha nyina akamaro k’amarushanwa y’ubwiza, anamusobanurira ko ibivugwa kuri we atari ukuri.  Nyina yaje kurwara amara igihe kinini mu bitaro amwitaho we n’umuryango we byanatumye umwaka wa nyuma w’amashuri atawiga neza.

Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa Gatandatu yawize hafi 40%, ariko ko amanota yagize yamushimishe kandi ko n’abayobozi b’ikigo yizeho bishimiye umusaruro yakuye mu bihe byari bikomereye umutima we.

Uwimana Clementine avuga ko mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Nyina, yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko azitabira Miss Rwanda, undi akamushyigikira amubwira ko igihe kigeze kugira ngo nawe yambikwe ikamba.

Ati “Nari nsigaye ninjira (mu bitaro) nkamubwira se bimeze bite? Urabona ririya kamba nzaryambara koko udahari! Akambwira ati ‘ndahari rwose ngomba kugushyigikira’. Nkumva biranshimishije. Yagiye kugenda nsigaye mbibona ko anshyigikiye.”

Mu 2019, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda 2019 ariko ntiyahirwa bitewe n’uburebure. Mu mpera za 2020, ngo nibwo yabonye amakuru avuga ko ibigenderwaho muri Miss Rwanda byahinduwe bituma yumva ko noneho igihe kigeze kugira ngo ahatanira iri kamba.

Ati “Muri icyo gihe umuntu aba yumva ntabwo byari ibyanjye. Cyane ko niyo bigumaho n’ubundi nari kumva ko ari cya kibazo sinjyeyo n’ubundi. Ariko kuba byaravuyeho, byarongeye bintera imbaraga bituma numva ko nakongera kwiyamamaza.”

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana bane. Bose bavukiye mu Karere ka Huye ariko bakurira mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko amashusho yoherereje akanama nkemurampaka yayafashe yifashishe camera, kugira ngo atange neza ibyo yari akeneweho byanamufashije kuboneka mu bakobwa 37.

Uwimana yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku kuba yujuje buri kimwe umukobwa asabwa. Uwimana kandi avuga ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko afite icyo yagiye yigira kuri bumwe.

Avuga ko yakunze uburyo Nishimwe Naomie yitwaye mu gihe cy’umwaka umwe amaranye ikamba, ashingiye ku kuba ataracitse intege n’uburyo yagerageje guharanira kugera ku ntego ze no gushyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

Uyu mukobwa ubarizwa mu Mujyi wa Kigali yiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, ku mpamvu avuga ko avuka mu Karere ka Huye. Ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo ku kigo Lycee de Ruhango i Kirezi aho yize ibijyanye n’icungamutungo.

Muri iki gihe ahantanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari gusinzira amasaha macye kugira ngo akurikirane neza uko ahagaze mu majwi yo kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga uzagirira akamaro kanini urubyiruko. Uwimana Clementine ufite imyaka 21 y’amavuko afite nimero 37 mu irushanwa rya Miss Rwanda. Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) yari afite amanota 700 naho kuri murandasi (Online) afite amajwi 1293.

Uwimana Clementine yavuze ko mu 2020 yitabiriye Miss Rwanda asubizwa yo kubera ko atari yujuje ibipimo by'uburebure byasabwaga

Uwimana yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 kuko yujuje ibisabwa

Uwimana ni umwe mu bakobwa 37 bahatanira kuvamo 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Uwimana yavuze ko Nyina yitabye Imana, amubwira ko amushyigikiye ku kwitabira amarushanwa ya Nyampinga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA CLEMENTINE URI MU BAKOBWA BAHATANYE MURI MISS RWANDA 2021

">

AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND