RFL
Kigali

Donald Trump, Obama na Gareth Bale mu byamamare byihanganishije Tiger Woods warokotse urupfu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2021 17:16
0


Ibyamamare bikomeye ku Isi birimo Obama na Trump bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije umunyabigwi mu mukino wa Golf, Tiger Woods warokotse impanuka ikomeye y'imodoka yabereye muri Leta ya California kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021.



Tiger Woods wangiritse cyane ku kuguru kw'ibiryo, yajyanwe kwa muganga igitaraganya aho yahise abagwa ndetse yitabwaho n'abaganga. Amwe mu mazina akomeye arimo abagabo bayoboye Amerika, abakinnyi ba ruhago, abaririmbyi ndetse n'abandi basiportif batandukanye na Tiger Woods n'umuryango we ku byago yagize ndetse bamwifuriza gukira vuba.

Jack Nicklaus uzwi nka Golden Bear, wabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wa Golf yagize ati: "Barbara (umugore we) ndetse nanjye, kimwe n'abandi bose twumvise amakuru y'impanuka ya Tiger Woods, ndifuza ko tumuba hafi tukamushyigikira ndetse tukanamusengera muri ibi bihe bigoye arimo. Ndabasabye muze mwifatanye natwe, tumwifurize kubagwa neza ndetse no gukira vuba".

Justin Thomas wahoze ari nimero ya mbere ku Isi muri Golf mu 2017, akanaba inshuti ya hafi ya Tiger, yagize ati: "Ubu amavi yanjye ari hasi, ndi gusengera Tiger Woods kandi nizeye ko bidatinze azakira.

Justin Rose ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, nawe ukina umukino wa Golf, yagize ati: "Tiger Woods, mbonye amakuru mabi, tuzi uburyo uri indwanyi, twabibonye inshuro nyinshi. Ndagusengera kandi nizeye ko uza kumera neza nshuti yanjye.

Binyuze ku muvugizi wa Donald Trump wabaye Perezida wa Amerika, yagize ati: "Turakwifuriza gukira vuba Tiger, uri indwanyi ya nyayo".

Mike Tyson wabaye umukinnyi w'iteramakofe, yagize ati: "Dushyigikire Tiger Woods wabaye intwali y'urubyaro rwe n'Isi yose, tumwereke urukundo tunamusengere".

Gareth Bale ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza yagize ati: "Ibitekerezo byanjye ndetse n'amasengesho yanjye nabishize kuri Tiger Woods, urware ubukira wa ntwali we".

Barack Obama wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika yagize ati: "Nsengeye Tiger Woods n'umuryango we muri iri joro, uyu munyabigwi muri Golf tumwifurije gukira vuba. Niba mwarakurikiranye imyaka myinshi, Tiger twamukumbura".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND