RFL
Kigali

Abahanzi bashyizwe igorora! Spotify icuruza umuziki igiye gufungura icyicaro mu Rwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/02/2021 16:49
0


Abahanzi benshi bakora muzika kinyamyuga bazi neza uburyo bagorwaga no gucuruza ibihangano byabo kuri internet ariko bamwe bakabikora abandi bagacika intege. Ubu urubuga rwa Spotify abahanzi bagurishirizaho indirimbo rugiye kwagura amasoko mu bihugu byinshi harimo n'u Rwanda.



Mu minsi mike iri imbere, Spotify izatangiza serivisi zayo mu masoko 85 mashya, kandi izanongeraho indimi 36 nshya ku rubuga ibituma abantu benshi bisangamo. Spotify izagurira amasoko muri Afurika, Aziya, Uburayi, Amerika y'Epfo na Karayibe. Hamwe na hamwe, aya masoko arimo abantu barenga miliyari bazajya bakoresha Spotify.


Nk’uko iyi sosiyete ibitangaza, izakorana bya hafi n’abashoramari baho ndetse n’abafatanyabikorwa muri buri soko kugira ngo batange ubunararibonye bwujuje ibyifuzo byabo byihariye mu muziki, hamwe n’ubuhinduzi bw’indimi zizakoreshwa  n’uburyo bwihariye bwo kwishyura umuhanzi. Kwaguka kwa Spotify bizihutisha iterambere ry'umuhanzi kuko igeza kuri muzika y'umuhanzi kandi akabibonamo inyungu.

Spotify, ni urubuga ahanzi batandukanye bo ku isi bacururizaho muzika yabo aho bashyiraho indirimbo zabo z'amajwi, album, noneho umuhanzi agashyiraho igiciro ku ndirimbo, yagurwa amafaranga akajya kuri Konti ye. Harimo abahanzi usanga babona za Miliyoni nyinshi muri ubu buryo banarwifashisha bumva umuziki. Spotify Technology ikorera muri Luxembourg nk'aho ikomoka ariko ikagira icyicaro gikuru i Stockholm muri Suwede hamwe n’icyicaro gikuru mu mujyi wa New York.


Spotify itanga uburenganzira bwa digitale mu kwandikisha umuziki, harimo indirimbo zirenga miliyoni 70. Kugeza ubu Spotify ifite abayikoresha barenga miliyoni 340 hamwe n'abafatabuguzi miliyoni 150 bakoresha ibicuruzwa byayo bihebuje byamamaza ku masoko 93. Igiye kwagura amasoko 178 ku Isi yose. 

Dore amasoko mashya Spotify izagura muri Afurika, Harimo; Angola, Benin, Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Cabo Verde, Kameruni, Tchad, Comoros, Côte d'Ivoire, Djibouti, Gineya Ekwatoriya, Eswatini, Gabon, Gambiya, Gana, Gineya , Gineya-Bissau, Kenya, Lesotho, Liberiya, Madagasikari, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius, Mozambike, Namibiya, Nigeriya, Nijeriya, Rwanda, Sao Tome na Principe, Senegali, Seychelles, Siyera Lewone, Tanzaniya, Togo, Uganda na Zimbabwe.


Spotify igufasha kumva ikanahitamo indirimbo wagura ziryoheye amatwi

Mu bindi bihugu muri Asiya, Arumeniya, Azerubayijani, Bangladesh, Bhutani, Brunei Darussalam, Kamboje, Kirigizisitani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Lao, Macau, Malidiya, Mongoliya, Nepal, Pakisitani, Sri Lanka, Timor-Leste na Uzubekisitani bigize isoko rya Aziya.

Mu Burayi, ni Jeworujiya na San Marino. Amasoko yo muri Karayibe no muri Amerika y'Epfo arimo Antigua na Barbuda, Bahamas, Barbados, Belize, Curaçao, Dominica, Grenada, Guyana, Haiti, Jamayike, Mutagatifu Kitts na Nevis, Mutagatifu Lusiya, Mutagatifu Visenti na Grenadine, Suriname, Trinidad na Tobago.

Oseyaniya,Fiji, Kiribati, Ibirwa bya Marshall, Micronésie, Nauru, Palau, Papau Gineya Nshya, Samoa, Ibirwa bya Salomo, Tonga, Tuvalu na Vanuatu.Spotify imaze imyaka 15 ikora icuruzwa ry'umuziki kuko yashinzwe 2006, ishingwa na Daniel Ek na Martin Lorentzon.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND