Umuhanzi Iradukunda Yves wahisemo izina ry’umuziki rya Impakanizi yinjiye mu muziki, asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Umunyabigwi’, avuga ko ashaka gukora umuziki wihariye akabijyanisha no guharanira kuba intore y’intajorwa.
Impakanizi ari mu babyinnyi bafashije umuhanzi Mani Martin mu gitaramo yaririmbyemo cya Kigali Jazz Junction. Yanafashije kandi umuhanzi Jules Sentore uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Mama’ iri mu zikunzwe muri iki gihe.
Iyi ndirimbo ye ya mbere yise ‘Umunyabigwi’ iri mu njyana ya gakondo. Ivuga ku ntore yagize ibigwi bikomeye yamenye bikamukora ku mutima, bimutera kuyihimba. Ishingiye byihariye ku bigwi umuntu agira bidashoboa gutuma yibagirana nubwo yaba atakiriho.
Impakanizi yabwiye INYARWANDA ko ibigwi bigira umuntu wese ugira uko agenda mu buzima bwe byaba byiza cyangwa bibi, biba ari ibigwi. Avuga ko afite gahunda yo gukora Album iriho indirimbo zizanyura abamuzi n’abatamuzi.
Impakanizi asanzwe ari umuhanzi ukora ibikorwa bitandukanye. Ni Intore, umukaraza, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ziri mu njyana zitandukanye.
Yakuriye mu muryango uririmba unacuranga ariko we akura akunda guhamiriza. Uyu muhanzi avuga ko kuva akiri muto yakunze guhamiriza binatuma ashyize imbere kuba intore itari intoramayugi.
Ati “Niyo mpano nakuze nifuza gukurikira. Intego ikaba intero yo kuzaba intore nanjye kandi ikomeye. Kuririmba byo nabivukiyemo.”
Avuga ko yatangiye umuziki cyera, ahubwo yatinze kwinjira mu ruhando rw’umuziki ku bwo ‘kubitegura’. Ati “Ubu akaba aricyo gihe nahisemo gushyira amarangamutima yanjye mu ruhando rw’umuziki. Guhanga byanjemo nkiri muto cyane ku myaka ntibuka neza.”
Impakaniza avuga ko guhanga ari ‘ugusangiza amarangamutima yawe abakuzi n’abatakuzi bazakunda kumva ibigutuye’
Yafashishije kandi abahanzi mu bitaramo no mu birori
bikomeye mu buryo butandukanye no mu mpano zitandukanye. Impakanizi avuga ko
azi gucuranga gitari, ndetse ko yaririmbye muri korali y’abana yo mu rusengero
rwa Panteconte.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YITWA "UMUNYABIGWI" Y'UMUHANZI IMPAKANIZI
TANGA IGITECYEREZO