RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Ishimwe Sonia wakuze akunda kubyina yahigiye ikamba avuga ko ari we ukwiriye kuritwara-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/02/2021 17:02
2


Miss Ishimwe Sonia ni umwe mu bakobwa 37 batoranyijwe muri benshi biyandikishije mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Uyu mukobwa w’uburanga budasanzwe mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko umushinga afite, ubuhanga afite ndetse n’ubwiza bwe bimugira uwa mbere mu bo bahatanye. Yatangaje ko ntawe atinya.



Intara y’Uburengerazuba ni imwe mu ntara zizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi kandi byiza. Si gake wagiye wumva abantu benshi bavuga ku bwiza buranga abakobwa bo muri iyi ntara by’umwihariko bagaruka ku batuye mu Mujyi wa Gisenyi ahavuye Ishimwe Sonia. Abaturiye uyu mujyi bafite inyota ikomeye yo kubona Miss Rwanda aturutse aha, nk’uko bamwe mu baganiriye na InyaRwanda babitangaje bamaze kubona Miss Ishimwe Sonia uhavuka.

Ku rundi ruhande Ishimwe Sonia ntiyariye iminwa ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’uko abona irushanwa arimo rya Miss Rwanda 2021. Yagize ati ”Njyewe ndiyizeye cyane njyewe nzi neza ko nzagera kure cyane gusa intego nyamukuru mfite ni ukuritwara nkabasha gufasha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi binyuze mu mushinga wanjye uzibanda cyane ku badamu n’abakobwa kandi nkakabya inzozi z’Abanyarubavu muri rusange.

Buriya njye ndiyizi nzi neza ko ndi mwiza, ubuhanga n’umuco basaba ndabifite kandi n’Abanyarwanda mbafitiye umushinga mwiza buri wese mu mwanya we azawishimira">

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37, ari nabo bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, ubu igikorwa cyo gutora binyuze ku butumwa bugufi (sms) no kuri murandasi (Online) byatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, aho utora akoresha amazina na numero ye. Gushyigikira ISHIMWE SONIA ufite numero 10, mu matora yo kuri interineti kanda hano hakurikira: Tora Ishimwe Sonia numero 10 ube ushyigikiye Western Province Naho gutora kuri SMS ni ukohereza “MISS 10” kuri 1525

Shyigikira MISS Ishimwe Sonia kuba Nyampinga w'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ISHIMWE SONIA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iraguha Dieudonne3 years ago
    Namwikundiye cyane ambwire inzira bicamo mutore wao nange nkunda kubyina imbyino zakinyareanda nkatwe tubikundase yadufasha iki kugirango tugaragaze impano zacu.
  • Kwizera jean de Dieu 3 years ago
    Niba ushaka gutora Miss Ishimwe Sonia kuri SMS ni ukohereza “MISS 10” kuri 1525, cyangwa ugaca Ku IGIEHE ni numero 10 Ishimwe Sonia





Inyarwanda BACKGROUND