RFL
Kigali

Ishyiga rimwe iyo rivuyemo inkono iva ku ziko! Injira mu mateka y'itsinda TNP ryakije umuriro rikaza gusenyuka burundu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/02/2021 14:32
0


Umuziki w'abahanzi burya uba virusi mu bantu, iyo uri gukora muzika uba uri kugenda wubaka amateka akomeye. Mu Rwanda hari igihe cyageze umuzki uratumbagira mu bafana bo mu gihugu imbere, hari amatsinda ahanganye, reka tugaruke kuri TNP.



Itsinda TNP ryinjiye muri muzika mu 2010, rirakundwa cyane. Abantu benshi ntabwo bazi ko iri tsinda ryari rigizwe n'abahanzi 3 ariko Traccy, Nicholas na Passy ariho havaga impine (TNP). Nyuma umwe muri bo witwa Nicholas yaje kuva muri iri tsinda risigaramo 2 bakomezanya akazina ka TNP impine yabo irakomeza irahura kuko ni (Traccy Na Paccy).


TNP (Traccy, Nicholas, Passy Kizito)

Burya iyo mwatangiye ibintu muri itsinda, umwe akavamo, ni nk'aho amashyiga aba ari atatu hakavamo rimwe, inkono iva ku ziko, ibyari bitetswe bigapfuba, iyo bigumyeho bisaba guhengeka inkono, ariyo mpamvu amatsina iyo havuyemo umwe barahengekereza bareba ko baguma gukomera.

Mu 2015, TNP, Just Family, Urban Boyz, Dream Boyz na Active, yari amatsinda yajyaga ku rubyiniro abantu benshi bagasimbukira mu bicu. Iyo muri itsinda burya muri mwe baha hari ukundwa n'abantu benshi kurenza abandi, yaramuka avuyemo abafana bakamukurikira abasigaye bagasubira inyuma. Ibi ni ibyagiye biba kuri aya matsinda, uwavamo niyo ataba akunzwe ashobora kuba yari afite izindi nshingano zikomeye mu itsinda nk'uko Nicholas yari umujyanama mwiza wa TNP.


TNP y'abantu 2, yarakomeje irakundwa, gusa nta gihembo bigeze begukana. Yaje kwinjira muri Primus Guma Guma Super Stars ya 5 muri 2015, icyo gihe TNP yaje ku mwanya wa 10 ariwo wa nyuma, bari bahanganye n'abahanzi barimo, Rafiki, Odda Paccy, Senderi Hit, Jule Sentore, Active, Bulldogg, Dream Boyz, Bruce Melodie na Butera Knowless wegukanye irushanwa icyo gihe.

Iri tsinda rya TNP mu ndirimbo zabo zikibukwa na benshi harimo, Kamere, Ku bwinshi, Kamucerenge, Ndamburiraho Ibiganza bakoranye na Butera Knowless, Umufasha bakoranye na Jay C, n'izindi. Muri 2017, iri tsinda ryatangiye kuvugwamo urunturuntu rwo gutandukana, birangira banatandukanye nta duhigo besheje.


Tracy, muri TNP

Mu gutandukana byababaje abakunda muzika kuko burya umuziki utagira amatsinda nawo uba ukemangwa n'ubwo amatsinda kurambana bigorana cyane. Bagitandukana, Traccy byavuzwe ko yahise yigira muri Uganda kwiga kuvangavanga umuziki. 

Mu 2018, Paccy Kizito nawe yarakomeje arahanyanyaza aho yaje kwihuza na Butera Knowless bakorana indirimbo yitwa 'Mbaye Wowe', yanakunzwe na benshi aho yanaciye agahigo ko kurebwa n'abantu basaga Miliyoni kuri Youtube.


Paccy twavuga ko akomeje gukorana imbaraga umuziki, kuko kuva yatandukana na mugenzi we Traccy, amaze gushyira hanze indirimbo 5 harimo; Mbaye Wowe, Kankora ahantu, Ninde Wangaya, Promise yakoranye na Puff G na Ndemeye ariyo ndirimbo afite nshya.

TNP yari ifite umuziki w'umwimerere wakoraga ku mitima ya benshi, twabibutsaga iri tsinda kuko umuziki waryo wageze kure cyane mu gihe ubu ababyiruka ubabwira ibya TNP nk'ubacira umugani.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND