RFL
Kigali

FERWABA yatangaje igihe shampiyona izatangirira inashyiraho amabwiriza azakurikizwa hirindwa COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2021 11:04
0


Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA' ryamaze gutangaza igihe amakipe azatangirira shampiyona ndetse n’imyitozo, rinasohora amabwiriza azubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, FERWABA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama izaba tariki ya 6 Werurwe 2021 saa yine za mu gitondo, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho izagaruka ku bijyanye n’isubukurwa rya shampiyona ya Basketball.

Mu nama iri shyirahamwe riheruka kugirana na Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' ryifuje ko ibikorwa bizabanzirirwa n’irushanwa ritegura Shampiyona “BK Pre-season Tournament 2021”, ryaba hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Werurwe 2021 naho Shampiyona ya ‘BK National League’ igatangira guhera tariki 2 Mata 2021, ikageza tariki ya 8 Kanama 2021.

Ingengabihe yakozwe igaragaza ko muri Gicurasi hazaba irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rizakurikirwa n’iryo Kwibuka ku nshuro ya 27 (Genocide Memorial Tournament) rizakinwa hagati ya tariki ya 16 n’iya 20 Kamena mu gihe Afrobasket 2021 izakirwa n’u Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri, izakurikirwa na playoffs zizakinwa hagati ya Nzeri n’Ukwakira.

Dore amabwioriza azakurikizwa hirindwa COVID-19:

Mu gihe cy’imyiteguro

Buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi n’abatoza Covid-19 (Rapid test) mbere yo gutangira imyitozo ndetse icyo gikorwa kikongera kuba nyuma ya buri cyumweru.

Amakipe arasabwa guteganya imodoka izajya yifashishishwa mu gutwara abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo mu rwego rwo kwirinda guhura n’abandi bantu benshi bo hanze.

Gupimisha abakinnyi n’abatoza bizajya bikorwa n’ibitaro bizatoranywa na FERWABA, ku buryo komisiyo y’ubuvuzi muri Ferwaba izajya ibona raporo y’ibisubizo.

Abakinnyi basabwa kwambara agapfukamunwa mbere yo gutangira imyitozo, igihe bayisoje ndetse n’igihe cyose bazaba batari mu kibuga.

Abatoza n’abandi babafasha basabwa kwambara agapfukamunwa igihe cyose.

Abakinnyi n’abatoza basabwa gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo ndetse n’igihe bayisoje. Bazajya banapimwa umuriro mbere yo gutangira imyitozo.

Kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abazaba batarimo gukina.

Ntabandi bantu bemerewe kwitabira iyo myitozo uretse abakinnyi, abatoza n’abayobozi bazaba batanzwe muri Ferwaba.

Buri kipe isabwa gutoranya no kumenyesha Ferwaba umuntu uzaba ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’aya mabwiriza ku ruhande rwayo.

Komisiyo y’Ubuvuzi ya FERWABA izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’izo ngamba.

Mu gihe cy’amarushanwa

Gucumbikira abakinnyi bose ahantu hamwe

Amakipe yose arasabwa gucumbikira abakinnyi n’abatoza bayo ahantu hamwe hazwi bitewe n’ubushobozi ifite, mu gihe cyose iryo rushanwa rizaba ririmo kuba.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero, buri kipe igomba kuzabanza gukoresha ibipimo bya PCR test.

Amakipe yose asabwe kuzajya apimisha abakinnyi n’abatoza buri gihe amasaha atatu mbere y’imikino yo kuri uwo munsi.

Abasifuzi n’abakozi ba FERWABA bazaba begereye ikibuga bazasabwa kwipimisha COVID-19 (Rapid test) mbere y’uko buri mikino itangira.

Mu gihe abakinnyi badacumbitse hamwe bitewe n’ubushobozi

Mu gihe amarushanwa abaye abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi badacumbitse ahantu hamwe, abagize ikipe bose barasabwa kuzajya bipimisha buri munsi amasaha atatu mbere y’uko imikino itangira hakitabira abagaragaye ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Buri kipe isabwa gushaka imodoka izajya izana abakinnyi n’abakozi bayo ahabera imikino mu rwego rwo kugabanya ko bahura n’abandi bantu bo hanze.

Buri kipe yemerewe abantu batanu gusa batari mu bakinnyi ndetse n’abatoza kuza ku kibuga mu gihe cy’imyitozo ndetse n’imikino.

Ferwaba ifite uburenganzira bwo kuba yasubika umukino mu gihe hagaragaye ubwandu mbere y’uko imikino itangira.

Mu gihe abafana bazaba bemerewe kwitabira imikino

Abafana bose baza kureba imikino itandukanye bagomba kuba bapimwe COVID-19 (Rapid Test) kandi bafite ibisubizo by’uko nta bwandu bwa COVID-19 bafite byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72.

Ku bibuga biberaho imikino, imyanya ikoreshwa igomba kuba yubahirije intera ya metero 1,5 hagato yayo.

Umwanya ugomba gukoreshwa ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi.

Ibibuga byose bizakoreshwa bigomba kuba bifite utwuma dupima umuriro ndetse naho gukarabira intoki hahagije.

Shampiyona ya Basketball izatangira muri Mata

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND