RFL
Kigali

Umugabo yatse gatanya maze ategekwa n'urukiko kwishyura umugore we imirimo yo mu rugo yakoze mu gihe cyose babanye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/02/2021 10:52
0


Ni kenshi cyane wumva umugabo cyangwa umugore yifuje gatanya, burya iyo batandukanye haba hari uwataye igihe cye iyo witegereje neza. Umugabo wo mu Bushinwa yatse gatanya maze nawe ategekwa kwishyura umugore we amafaranga nk'uwakoze akazi ko mu rugo igihe cy'imyaka 5.



Urukiko rw'ubutane rwa Beijing, ruvuga ko umugore azahabwa amafaranga ibihumbi 50,000 Yuan (Y'amashinwa" ($ 7.700; £ 5.460) ubwo ni Miliyoni  zirindwi (7,643,983) mu manyarwanda, mu gihe cy'imyaka itanu bamaranye bifatwa nk'aho atahembwaga.


Uru rubanza rwateje impaka nini kuri interineti ku bijyanye n'agaciro k'imirimo yo mu rugo, bamwe bavuga ko amafaranga y'indishyi ari make cyane. Iki cyemezo kije nyuma y’uko u Bushinwa bwashyizeho amategeko mbonezamubano.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, uyu mugabo uzwi ku izina rya Chen yari yarasabye ubutane umwaka ushize n’umugore we witwa Wang, nyuma yo gushyingirwa mu 2015. Umugore yabanje kwanga gutandukana n'umugabo, ariko nyuma asaba indishyi z’amafaranga, avuga ko umugabo we Chen atigeze akora inshingano zo mu rugo cyangwa inshingano zo kwita ku mwana wabo.

Urukiko rw'akarere ka Fangshan rwa Beijing rwemeje ko amutegeka kwishyura buri kwezi amafaranga  2000 yuan, ndetse no kwishyura rimwe gusa amafaranga ibihumbi 50 y'ama Yuan ku mirimo yo mu rugo yakoze. Ku wa mbere, umucamanza yabwiye abanyamakuru ko kugabana umutungo rusange w’abashakanye nyuma yo gushyingiranwa bisaba kugabana ibintu bifatika. Ati: "Ariko imirimo yo mu rugo ni agaciro k'umutungo utagaragara kandi gahenze".

Iki cyemezo cyafashwe hakurikijwe amategeko mashya mbonezamubano mu gihugu, cyatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka. Mu itegeko rishya, uwo bashakanye afite uburenganzira bwo gusaba indishyi mu gutana iyo afite inshingano nyinshi mu kurera abana, kwita ku bavandimwe bageze mu za bukuru, no gufasha abafatanyabikorwa mu kazi kabo. 

Ivomo: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND