RFL
Kigali

Guinea: Inkingo za Ebola zahageze nyuma y’uko indege yari izitwaye ihuye n’ibibazo by’ikirere

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/02/2021 18:46
0


Kuri uyu wa Kabiri nibwo inkingo 11,360 zo mu bwoko bwa Merck zari zoherejwe na OMS zageze muri Gunea-Conakry. Izi nkingo ubusanzwe byari biteganyijwe ko zigera i Conakry ku cyumweru ariko biza gutangazwa ko indege yari izitwaye yagize ikibazo kubera ikirere kitari kimeze neza.



Dr Sakoba Keïta, ukuriye urwego rw’ubuvuzi rwo muri Guinea yatangaje ko mu dusanduka harimo inkingo zirwanya Ebola zo mu bwoko bwa Merck zahageze kuri uyu mugoroba. Zagombaga kuhagera ejo ariko bitewe n’impamvu z’ikirere, indege ntiyashobora kugwa, ku buryo byasabye ko abantu benshi batanga umusada wabo kugira ngo iyi ndege igere aha kuri uyu mugoroba kuko izi nkingo zari zitegerejwe cyane ”. 

Izi nkingo za Merck ni zimwe n'izakoreshejwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi ya Ebola. Georges Ki-Zerbo ukuriye ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS avuga ko ”ubu intambwe ikurikiraho ni uko ejo inkingo zizoherezwa aho zigomba kuzatangirwa i Nzérékoré ndetse n’ahandi hose zikenewe kugira ngo zifashe abantu kwirinda kandura no gukwirakwiza iki cyorezo. Ntibireba Guinea yonyine ahubwo n’ibihugu by’ibituranyi”. 

Ubukangurambaga bukangurira abantu kwikingiza bwatangiye kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gouecké,i Nzérékoré, ndetse no muri Conakry, aho abarwayi ba Ebola barwariye. Mu minsi ishize nibwo abantu ba mbere bahitanwye n’iki cyorezo nyuma y'uko kihavuye mu 2016 gihitanye abagera ku 11,000. Dr Sakoba Keïta, yari yatangaje ko hari gupimwa n’abandi bantu ngo harebwe uko ibintu bihagaze mu karere k’amajyepfo ashyira uburasirazuba kari hafi y’umujyi wa Nzérékoré, ababonetse bagashyirwa mu kato.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND