RFL
Kigali

Amerika: Umuramyi Jackson Jack yavuze uko yahuye na Aline Gahongayire yamye akunda cyane n'umusaruro yiteze ku ndirimbo bakoranye "Nyemerera"-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/02/2021 15:31
0


Umuhanzi uri gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jackson Jack ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishimira uburyo yahuye na Aline Gahongayire nk'umuhanzi yamye akunda kuva kera bakaba barakoranye indirimbo yitwa 'Nyemerera'.



UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'NYEMERERA'

Jackson ni umuhanzi ukora umuziki wa Gospel, ubusanzwe akaba ari Umurundi uba muri Amerika. Avuga ko mu Rwanda nta muntu bari baziranye wari kumuhuza na Aline Gahongayire. Ubu ibyishimo ni byose ku bwo guhabwa ubufasha n'uyu muhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda.


Mu kiganiro na InyaRwanda, Jackson ukorera muzika ye muri Amerika yashimangiye ko kuva kera yamye yumva indirimbo za Aline Gahongayire akumva ashaka ko bazahura. Mu guhura nawe yabifashijwemo n'umunyamakuru w'i Burundi. 

Yagize ati: "Mu Rwanda nta muntu nari mpazi, umunyamakuru nawe nkunda kuva kera w'Umurundi, namubwiye ko nshaka kuba nakorana na Aline Gahongayire maze ampuza nawe. Gahongayire ni umuntu mwiza mbese ni umukozi w'Imana kuko ntiyangoye na gato, mbese yamfashishe atitaye ku bindi kuko navuga ko nta mafaranga yagendeyeho rero Imana imuhe umugisha".


Abajijwe ku musaruro indirimbo bakoranye izatanga, yavuze ko yizera ko bizatuma hari abandi bantu bamumenya na cyane ko nawe ari umunyempano. Jackson yagize ati: "Kuko Aline Gahongayire azwi n'abantu benshi, rero mu Rwanda bamwe bazamenya bitume muzika yanjye yaguka'.

Jackson  Jack, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 5 harimo, Wema Wako, Nasubiri, Tawala Yesu, Wavuze, na Nyemerera yakoranye na Aline Gahongayire, ariyo ndirimbo nshya afite.


Aline Gahongayire ukunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya Imana

KANDA HANO WUMVE NYEMERERA YA JACKSON JACK FT ALINE GAHONGAYIRE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND