Umuhanzi nyarwanda Shamie, wagiye muri Turkey kwiga 'Computer Engineering' aho abifatanya no gutunganya indirimbo, kuzandika no kuririmba, yashyize hanze indirimbo nshya ikebura abantu mu mibereho yabo aho aba abibutsa ko babaho rimwe mu buzima, 'You live once (Yolo)'.
Shamie afite intego zo gusiba icyuho kiri mu iterambere rya muziki nyarwanda akaba
yakibyaza amafaranga. Ahamya ko intumbero ye ari ugukora umuziki kugeza asaruyemo agatubutse. Uyu musore afite ubumenyi butandukanye mu muziki harimo; gucuranga
ibikoresho bya muzika bitandukanye, gutunganya indirimbo ndetse no kuzandika.
Mu
kiganiro Shamie yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko ubusanzwe yari
umukozi muri studio yitwa So Real Entertainment, gusa ngo ahagana mu mwaka wa 2020
ni bwo yumvise igihe kigeze cyo gukora indirimbo ye ku giti cye.
Mu
magambo ye Shamie yagize ati ”Mu mpera z'umwaka wa 2020 ni bwo numvishe ko igihe
cyanjye kigeze ngo mbe natangira muzika nk’umuririmbyi (artist). Natangiye
muzika kuko numvaga ko hari ikibura nazana, hari ibitandukanye nifuza kuzana muri
muzika”.
Kanda hano wumve indirimbo ya Shamie yitwa YOLO
Umuhanzi
Shamie indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yakoze yitwa Cakenge, muri iyi
ndirimbo aba agaruka ku butumwa we yavuze ko aba akangurira urungano rwe kumenya
amahitamo bakora mu buzima.
Indirimbo ye ya kabiri ari nayo nshya afite yitwa Yolo (you only live once), akaba yarayikoranye
n’umuhanzi ukora injyana ya RAP wo muri Turkey witwa El paso. Nayo ubutumwa
burimo ni ubuhumuriza kandi bushishikariza abantu kwishimira ubuzima bafite kuko
nta bundi nkabwo bazabona.
Shamie ukishakisha avuga ko agenda ahura n’imbogamizi nyinshi cyane. Yagize ati “Imbogampizi ya mbere ni ibifi binini byifuza kuba mu Nyanja byonyine”
Yunzemo ati “Hari bamwe mu bari muri muzika batifuza ko hari impano nshya zagaragara, gusa sibyanca intege, quality n'ubuhanga nshora mu ndirimbo zanjye bizatuma mba amahitamo y’abanyarwanda".
Umuhanzi Shamie avuga ko yiteguye kwakira ibitekerezo cyangwa inyunganizi zaturuka
mu bakunda umuziki we. Ku rubuga rwa Instagram akoresha izina rya Shamie.music.
TANGA IGITECYEREZO