RFL
Kigali

Ubaho rimwe! Umuhanzi Shamie akaba n’umuhanga mu gutunga umuziki ubikorera muri Turkey yakoze indirimbo 'Yolo' ikebura abantu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/02/2021 16:01
0


Umuhanzi nyarwanda Shamie, wagiye muri Turkey kwiga 'Computer Engineering' aho abifatanya no gutunganya indirimbo, kuzandika no kuririmba, yashyize hanze indirimbo nshya ikebura abantu mu mibereho yabo aho aba abibutsa ko babaho rimwe mu buzima, 'You live once (Yolo)'.



Shamie afite intego zo gusiba icyuho kiri mu iterambere rya muziki nyarwanda akaba yakibyaza amafaranga. Ahamya ko intumbero ye ari ugukora umuziki kugeza asaruyemo agatubutse. Uyu musore afite ubumenyi butandukanye mu muziki harimo; gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye, gutunganya indirimbo ndetse no kuzandika.

Mu kiganiro Shamie yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko ubusanzwe yari umukozi muri studio yitwa So Real Entertainment, gusa ngo ahagana mu mwaka wa 2020 ni bwo yumvise igihe kigeze cyo gukora indirimbo ye ku giti cye.

      

Mu magambo ye Shamie yagize ati ”Mu mpera z'umwaka wa 2020 ni bwo numvishe ko igihe cyanjye kigeze ngo mbe natangira muzika nk’umuririmbyi (artist). Natangiye muzika kuko numvaga ko hari ikibura nazana, hari ibitandukanye nifuza kuzana muri muzika”.

Kanda hano wumve indirimbo ya Shamie yitwa YOLO

Umuhanzi Shamie indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yakoze yitwa Cakenge, muri iyi ndirimbo aba agaruka ku butumwa we yavuze ko aba akangurira urungano rwe kumenya amahitamo bakora mu buzima.  

Indirimbo ye ya kabiri ari nayo nshya afite yitwa Yolo (you only live once), akaba yarayikoranye n’umuhanzi ukora injyana ya RAP wo muri Turkey witwa El paso. Nayo ubutumwa burimo ni ubuhumuriza kandi bushishikariza abantu kwishimira ubuzima bafite kuko nta bundi nkabwo bazabona.

               

Shamie ukishakisha avuga ko agenda ahura n’imbogamizi nyinshi cyane. Yagize ati “Imbogampizi ya mbere ni ibifi binini byifuza kuba mu Nyanja byonyine” 

Yunzemo ati “Hari bamwe mu bari muri muzika batifuza ko hari impano nshya zagaragara, gusa sibyanca intege, quality n'ubuhanga nshora mu ndirimbo zanjye bizatuma mba amahitamo y’abanyarwanda".

Umuhanzi Shamie avuga ko yiteguye kwakira ibitekerezo cyangwa inyunganizi zaturuka mu bakunda umuziki we. Ku rubuga rwa Instagram akoresha izina rya Shamie.music.  

Reba indirimbo ya Shamie afatanije na El Paso









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND