RFL
Kigali

Umukobwa ufite 'Master’s degree' yiyemeje kwandika icyapa ajya ku muhanda gusaba abahisi n'abagenzi akazi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/02/2021 17:25
0


Nk'uko uyu mukobwa yabigaragaje kuri iki cyapa, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n'itumanaho 'Mass communication' na 'Master’s degree' muri 'Marketing communication'.



Ibinyamakuru byo muri Nigeria birimo legit.ng byanditse inkuru ivuga ko benshi mu babonye iyi foto y’uyu mukobwa bavuze ko yatekereje neza kuko atari abantu bose bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo. Hari abashimye icyemezo yafashe kuko biruta kwiyandarika ujya mu bagabo, abandi bavuga ko wasanga hari abafite ubushobozi nk'ubwe bamutwaye akazi kubera kubura gisunika.

Umwe yagize ati “Abantu badafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera ko nta mafaranga afite cyangwa nta wo kumusunika". Undi yagize ati “Ni mwiza. Byaba byiza ko afata icyapa nka kuriya kurusha kwiruka mu bagabo b’abakire mu busambanyi. Imana izamuha akazi keza". Undi yagize ati “Umuntu ufite Master’s degree ahagaze ku muhanda afashe icyapa ngo ashaka akazi. Ndababaye cyane.”

Isoko ry'inkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND