RFL
Kigali

Itariki Padiri Ubald Rugirangoga yari kuzashyingurirwaho yimuwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/02/2021 14:58
0


Urupfu rwa Paridi Padiri Ubald Rugirangoga wamamaye mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'isanamitima rwababaje benshi, byari biteganijwe ko azashyingurwa Tariki ya 1 Werurwe 2021 i Cyangugu ariko iyi tariki yamaze kwimurwa.



Padiri Ubald Rugirangoga, yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye. Ku wa 21 Ukwakira 2020, ni bwo byamenyekanye ko yanduye icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Icyo gihe yavuze ko atameze neza nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko yanduye Covid-19.


Uburwayi bwe bwatumye atabasha gukomeza kuvugira hamwe isengesho rya Rozari n’abakirisitu nk’uko byari bisanzwe bigenda yifashishije Facebook. Padiri Ubald Rugirangonga, yamamaye mu Rwanda no hanze kubera impano idasanzwe yari afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere. Yibazwagaho byinshi n’abatari bacye.


Yari umupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ariko yazengurukaga ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi. Mu itangazo Diyoseze Gatolika ya Cyagungu yashyize ahagaraga, ivuga ko byari biteganijwe ko Padiri Ubald Rugirangoga azashyingurwa Tariki 1 Werurwe 2021, ariko bikaba byimuriwe Tariki 2 Werurwe 2021.

 

Mu itangaza ntabwo batanze impamvu zatumye bigiza inyuma amatariki y'ishyingura. Biteganijweko kandi Umurambo wa Padiri Ubald uzagera i Kigali mu mpera z'uku kwezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND