RFL
Kigali

Igisubizo cya Lil G nyuma yo kuba iciro ry'umugani kubera insokozo bamwe bita iy'Abari n'Abategarugori

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/02/2021 12:33
0


Ni nyuma yi'igihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amafoto y'umuhanzi Lili G nyuma y'aho yiyerekanye mu isura nshya atari asanganywe bamwe bakamwibasira bamubwira ko imisatsi yanyereje imenyerewe ku mitwe y'abari n'abategarugori.



Lil G ni umuhanzi wigeze kwigarurira imitima ya benshi mu myaka yatambutse mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Agaciro, Gakoni k'abakobwa, Nyegera Nseke, Nimba Umugabo n'izindi. Gusa indirimbo ye 'Nimba Umugabo' benshi bayizamuriyeho ibitekerezo kubera ko ngo ari kugaragara nk'ushaka gusokoza kigore kandi yarasezerabije abantu kuzaba umugabo.


Abandi kandi berekana ko uburyo umuntu yakora umusatsi we bitaba byerekana imiterere ya Kigabo cyangwa Kigore. Uyu muhanzi ubwe yari amaze igihe amenyerewe mu misatsi ya Dreadlocks, bitungurana anyarukiye kuri Instagram maze yerekana yahinduye imisatsi arayinyereza maze ayifungira inyuma ibizwi nka 'Chignon'.

Umwe kuri Twitter witwa Haganimana Jamvier ati "Yavuze ko azaharanira gukora ibyiza gusa, rero umugore ukora ibyiza gusa ndumva aba ari umuntu w'umugabo cyane, uyu mudjama yubahwe". Hirwa Jean D'Amour ati: "Muramwibuka aririmba ati "Nimba Umugabo? Ndabona ibyo kuba umugabo byahindutse umugore tuu".


ShaddyBoo, we yemera ko Lil G ibwo yakoze ari byiza cyane, ahubwo atiyumvisha impamvu hari abahungu bafite uruhara ari bo bamwibasiye.


Nyuma yo gutaramirwaho ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda yavuze ko yabibonye kandi ko nta gishya kirimo kuba abantu bari kuvuga amagambo menshi kandi yabyakiriye uko babivuze.

Lili G yagize ati:"Ibi nari nzi ko bazabivuga, bavuga byinshi kandi batekereza njyewe ntacyo bintwaye nabikoze bindimo, abo byababaje bazihangane, narabibonye banyibasira ariko nta kibazo mfite ahubwo nibo bafite ikibazo bavuga ibitabareba, gusa bazagera aho bananirwe babireke, nta misatsi y'umugore ibaho kuko bose bayikoresha mu gihe wayikunze, rero nta gishya kuri njye Media ndayimenereye".


Lil G, utari kuvugwa muri muzika muri iyi minsi, yabajijwe impamvu akomeje gucwekera, asubiza iki kibazo muri aya magambo "Ubu nakubwira ko noneho ngomba kwikubita agashyi, ubu ngiye kubahereza indirimbo, ndizera ko ukwezi kwa Gatatu kutazagera, mbirimo cyane ndi kwitegura".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND