RFL
Kigali

“Sinshaka kubona abuzukuru banjye bavuga ngo mbabarira unkunde” Umunyabigwi mu muziki wa Amerika Stevie Wonder agiye gutura burundu muri Ghana

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/02/2021 16:31
0


“Ndashaka kongera kubona igihugu giseka, ndashaka kubibona mbere y'uko njya muri Ghana, ngiye kubikora, ngiye kujya gutura muri Ghana burundu”. Steve Wonder uvuga ko adashaka kubona abuzukuru na bazukuruza be binginga umuntu runaka ngo abakunde. Avuga ko arambiwe n'akarengane kaba muri Amerika bikaba bigiye kumutera kwigira muri Ghana.



Bwana Steve Wonder, ni umugabo w’imyaka igera ku 70, afite abana bagera ku 9, akaba afite ibigwi muri muzika ya Amerika. Mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey yatangaje amagambo yatunguye benshi nubwo atari ubwambere avuga ko agiye gutura muri Ghana, Wonder ahamya ko arambiwe kuba ahantu adahabwa ukwishyira no kwizana ndetse ko adatewe ishema no kuzabona umwuzukuru we cyangwa umwuzukuruza yinginga umuntu ngo amukunde bikaba bigiye gutuma ahindura umuvuno akava muri Amerika akajya gutura muri Ghana burundu.

                 Stevie Wonder na Oprah Winfrey 

Stevland Hardaway Morris wamamye nka Steve Wonder yabonye izuba kuwa 13 Gicuruza 1950 aho yavukiye mu gihugu cya Leta Zunze Ibumwe za Amerika. Uyu muhanzi usheshe akungushye yagize ubwamamare nk’umuhanzi w'agatangaza gusa ntabwo yaririmbye gusa kuko yabaye umwanditsi w’indirimbo aba n’umucuzi w’indirimbo (Producer) ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye bifite aho bihuriye na muzika, kuri ubu afatwa nk’imbirimbanyi ya muzika ya Amerika dore ko yamamaye bigatinda aho yari afite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho byinshi bya muzika.

Ubwo yari ari mu kiganiro na Oprah Winfrey yaragize ati ”Nigeze guhamagarwa ngo ndagukunda”. Aha yavugaga ko byamugora kubona umwuzukuru we yingingira umuntu runaka kumwubaha cyangwa kumuha icyubahiro agombwa.  Steve Wonder ati ”Ndashaka kongera kubona igihugu giseka, ndashaka kubibona mbere yuko njya muri Ghana, ngiye kubikora, ngiye kujya gutura muri Ghana burundu”.

          Umuhanzi Stevie Wonder 

Avuga ku mpamvu igiye kumutera kujya gutura muri Ghana Bwana Steve Wonder yagize ati ”Kubera ko ndashaka kubona umwuzukuru cyangwa umwuzukuruza wanjye avuga ngo wambabariye ukankunda, wambariye ukanyubaha, wambariye ukampa agaciro”

Nyuma y'aya magambo yunzemo agira ati ”Ndashaka ko Isi yaba neza, ndashaka ko twese tujya kure y'aha hantu, ndashaka ko twese tujya ku kiriyo cy’urwango, ibi ni byo nshaka”. Uyu mugabo ntabwo ari inshuro ya mbere avuze ko ashaka kujya kwiturira muri Ghana kuko ahagana muri 1994 yavuze ko ashaka kuva muri Los Angeless akajya kwiturira muri Ghana, ibi ni nabyo benshi bari kwibaza niba uyu mugabo wakunze Ghana ko yaba agiye gusohoza isezerano yahaye umutima we ryo kujya gutura yo.  

Bwana Wonder atanga imbwirwaruhame mu ihuriro rya muzika ryari ryiswe ”International Association of African American Music” yavuze ko yakunze Ghana cyane ku nshuro ya mbere akiyisura bwa mbere. Yaragize ati ”Iyo uhageze ubona ishusho nziza y’imibanire”.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND