RFL
Kigali

Amerika: Abagore bihinduye nk’abakecuru ngo bahabwe urukingo rwa Covid-19

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/02/2021 13:09
0


Abagore babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo uw’imyaka 34 n'undi ufite imyaka 44, bakoze agashya biyambika nk’abakecuru ndetse bihisha amasura barangije bajya gufata urukingo rwa Covid-19 rwatangiye ruhabwa abantu bihariye barimo n’abakuze muri iki gihugu.



Aba bagore banenzwe cyane na Polisi ubwo bageraga kuri site ya convention center iherereye Orange County muri Leta ya Florida bigize abakecuru kugira ngo bahabwe uru rukingo kuwa Gatatu w’iki cyumweru. Dr. Raul Pino w’ishami rishinzwe ubuvuzi muri Florida yatangaje uko byose byagenze kuwa Kane mu gitondo mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ibinyamakuru birimo The Washington post byanditse ko Dr. Raul Pino yavuze ko aba bagore bageze kuri Orange County Convention Center biyambitse nk’abakecuru “bambaye ingofero, amakoti yo kwitwikira, amadarubindi n’ibindi bitandukanye ngo biyoberanye".

Guverineri wa Florida, Ron DeSantis yifuje ko uru rukingo rwahera ku bafite imyaka 65 kuzamura kuko aribo bashegeshwe na Covid-19, ariyo mpamvu aba bagore biyoberanyije ngo baruhabwe.

Amatariki y’amavuko yari ku byangombwa byabo byo gutwara ibiziga yari atandukanye n’ayo bakoresheje biyandikisha gufata uru rukingo nk'uko ibiro bya Sheriff byabitangaje.


Amashusho yasohowe na polisi yagaragaje aba bagore bambaye imyenda yo kwiyoberanya isanzwe imenyerewe ku bakecuru muri Amerika.

Umuyobozi yumvikanye ababwira ati “Muzi ibyo mwakoze? Mwibye urukingo rw’umuntu wari urukeneye kubarusha, ubu ntimuzabona urwa kabiri. Dutaye umwanya turi muri ubu bujiji bwanyu, kwiba no kwikunda.” 

Aba bagore bageze kuri site bafite amakarita yo gukingirwa byatumye bahita bahabwa uru rukingo rwa mbere baza gufatwa barangije.


Dr Pino yavuze ko atari ubwa mbere abantu babeshye imyaka ngo bahabwe urukingo ndetse avuga ko bashobora kuba ari benshi kurusha uko babitekereza ariyo mpamvu hagiye kuzajya habaho gusuzuma byimazeyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND