RFL
Kigali

Amerika: Nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'I Miss You" Emmy Brice aranenga abateza imbere muzika y'inyamahanga kurenza iy'iwabo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/02/2021 10:43
0


Umuhanzi uri kwerekana ubuhanga muri muzika, Emmy Brice, nyuma yo gukora indirimbo yise "Bamfotoye" yakiriwe neza na benshi, yatangaje byinshi ku ndirimbo ye 'I Miss You' yitegura gukorera amashusho aho yahishuye ko azaba ari meza bitangaje.



Aime Baraka ukoresha akazina ka Emmy Brice muri muzika, akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yiteguye gukorana imbaraga no guha abantu indirimbo nziza zigomba gushimisha abakunda ibihangano bye. Uyu muhanzi watangiye umuziki mu mpera za  2019, avuga ko hari indirimbo yagiye akora ntizisohoke bitewe n'uko nta bushobozi buhagije bwari buhari.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BAMFOTOYE' YA EMMY BRICE


Indirimbo ye yitwa 'Bamfotoye' niyo yakoze bwa mbere, akaba yarayikoze ashaka kuvuga ku buzima bw'umuntu wavuye mu cyaro aje mu mujyi gushaka ubuzima butandukanye n'ubwo yari abayemo, bigasaba ko agurisha mu byo afite kugira ngo abone aho ahera. Akomeza avuga ko uwo muntu yageze mu mujyi ntiyibuka aho avuye agatangira kurya amafarangan nabi birangira icyo yari agambiriye kugeraho atakigezeho kubera ko atazirikanye icyamujyanye mu mujyi. 


Emmy Brice, ukora injyana ya Afrobeat na R&B, avuga ko mu Rwanda hari ahabanzi benshi yemera barimo Bruce Melodie yigiraho byinshi. Akomeza ashimangira ko atazahwema gukora indirimbo kuko ari cyo gihe. Yagize ati: "Umuziki ubu ni cyo gihe ngo nywukore kandi nkorane imbaraga nyinshi, ndabizi ko hari abahanzi benshi kandi bashoboye nanjye ngomba gukora abanyarwanda bakabona ko nshohoye cyane, nkageza muzika ku ruhando mpuzamahanga nk'inzozi zanjye". 

KANDA HANO WUMVE 'I MISS YOU' YA EMMY BRICE


 KANDA HANO WUMVE 'BAMFOTOYE' YA EMMY BRICE'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND