Umwiraburakazi yarakaje benshi ubwo yafata umwanzuro wo kwambika umugozi (Ikiziriko) umukunzi we mu ijosi, maze akamuzengurutsa mu mihanda itandukanye amukurura boshye itungo cyangwa imbwa.
Amafoto n'amashusho akimara gucaracara, Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi uyu mugore w’umwirabura bivugwa ko ari Umunyanijeriya kugira ngo abazwe ibyo ashinjwa. Byavuzwe ko uyu mugore yaba yahinduye ibitekerezo by'umuzungu bivugwa ko ari umukunzi we, yifashishije amarozi atuma umuzungu ata ubwenge.
Amashusho yerekana uyu musaza w'umuzungu afite umugozi uziritse ku ijosi, agenda inyuma y'umugore we nk'imbwa, mu gihe yari afashe igikapu gito cyitwa ko ari icy'umugore. Nk’uko ikinyamakuru venasnews.co.ke kibitangaza ngo uyu mugore mbere yagaragaye mu yindi mihanda yo mu Bwongereza mu buryo budasobanutse akurura umugabo nk' itungo ku mugozi ku ijosi.
Uyu musaza yagendaga nta kibazo afite, gusa Polisi yahatiwe gufata umugore kugira ngo abazwe icyabimuteye nyuma yo kubona yahinduye umuntu nk'itungo rimukurikira inyuma. Amakuru akomeza avuga ko byagaragaraga ko umusaza w'umuzungu yari yananiwe cyane nk'abakoze urugendo rurerure.
src;ipvforum
TANGA IGITECYEREZO