RFL
Kigali

Charles Kagame yashyize hanze indirimbo 'Amakuru' ivuga ku bantu bishyize hejuru kubera icyubahiro n'ijambo bafite ku isi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2021 15:03
0


Kagame Charles umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari naho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amakuru' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni nyuma y'iminsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.



Kagame Charles asengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko by'umwihariko uri mu biganza byiza dore ko abarizwa muri kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, ariyo Moriah Entertainment ya Mashukano Eric Mugisha ibarizwamo abandi bahanzi b'ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n'abandi.

UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'AMAKURU' YA CHARLES KAGAME


Kuri ubu Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Amakuru' izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa 'Ntuzibagirwe' izaba igizwe n'indirimbo 10. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera icyubahiro n'ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo. Ati:

Indirimbo ivuga ku bantu bishize hejuru kubera icyubahiro n'ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n'urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye.

Ni indirimbo uyu muhanzi asohoye nyuma micye humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya. Ni muri urwo rwego twegereye uyu muramyi adutangariza uko yasimbutse urupfu muri iyi mpanuka yakoze anakomoza ku bikorwa yimirije imbere bijyanye n’umuziki we.

Uyu muramyi yagize ati: “Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bwo urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira”. 


Charles Kagame aherutse gukora impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko

Charles Kagame yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

Ati “Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye”.


Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati: “Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu”. Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” ndetse n’indi yitwa “Naragukunze”.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AMAKURU' YA CHARLES KAGAME








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND