Tubona biba igihe cyose,na ba bandi bakomeye cyane ndetse biyizera ku rwego rwo hejuru akenshi hari ubwo bisanga byababayeho urukundo rwabo rukaba amateka. Nibyo biba no ku bakomeye kuko baravuga ngo ‘Nta muntu w’intungane ubaho’, twese dukora amakosa. Nudasoma iyi nkuru witonze ugakora aya makosa urukundo rwawe ushobora kuruhindura amateka.
N’ubwo rwaba rukomeye gute, n'ubwo mwaba mwizerana gute, n'ubwo mwiyita aba mbere mu rukundo ariko ita kuri ibi bintu.
1. Ntugatekereze
ko umubano wanyu mwembi, ariyo nkomoko yonyine y’ibyishimo byawe
Abantu benshi bagiye mu rukundo akenshi batekereza ko urukundo barimo cyangwa umubano wabo n’abo bakundana ariyo soko y’ibyishimo byabo gusa. Uyu mutwaro ukunda kuba ikintu benshi bizereramo cyane.
Mu by’ukuri nta n’umuntu n'umwe wakabaye inkomoko y’ibyishimo byawe, uretse wowe ubwawe, kuko ibyo umushakaho hari n'ubwo uzasanga nawe ubwe yari abigutegerejeho nyamara atarisobanukirwa ngo amenye n’akamaro k’umutima wawe, bityo ukaba umusaba ibirenze ubushobozi bwe.
Umutima ni ikintu gikomeye, gusa uzibuke ko hari
n’abatazi gukoresha neza amahirwe yo kuba bafite umuntu nkawe wumva ko ukwiriye
kwishimana n’uwo ukunda. Ntuzategereze kwishima kubera undi muntu, byikorere
wowe ubwawe, niyo wapfa uri wowe uzumva biguhagije, kandi ntuzigere na rimwe uba
inkomoko yo kubabara kwa mugenzi wawe .
2. Icyizere
watanze kirahagije
Nibyo wenda mu buzima hari ubwo wigeze uha umuntu icyizere cyawe, ariko iyo witegereje usanga yaragifashe nabi. Mu by’ukuri mu gihe cya nyacyo uzabona ko icyizere watanze cyari gihagije noneho wige kubaho udateganya ibirenze ku bandi. Uwo mukundana ntuzamwimariremo kugeza ubwo wumva wamuha icyizere cyose.
Ibyo nubikora uzisanga wenyine uri mu marira. Abantu benshi
iyo ubahaye umwanya wawe wose n’icyizere cyawe cyose batekereza ko wari wabuze
amerekezo, cyangwa bakumva ko ari bo kamara kuri wowe nyamara bazi inzira
wigomwe kunyuramo ku bwabo. Nukora ibyo nawe uzaze ku InyaRwanda.com ujye
ahanditse ngo ‘urukundo’ ushake iyi nkuru, ujye ahatangirwa ibitekerezo maze
utubwire uko byagenze.
3. Tekereza
ko urukundo rwanyu rworoshye
Urukundo rw’abantu babiri birazwi ko ari ikintu kigoye kandi gikomeye gusigasira mu gihe mudahuje. Biragoye kuruyobora rukamara igihe kirekire,
mbese muri make ni intambara. Niba ugiye gukunda umuntu bifate nk’aho ari indi
si ugiye kwinjiramo, maze witegure bihagije, ariko wirinde kubifata
nk’ibidasanzwe mbese ngo ubikomeze cyane, byoroshye cyane. Muzagira ibibazo ariko
mu bwitonzi bwinshi uzabicamo. Bizagusaba gutamba bimwe mu byishimo byawe ariko
nawe urabizi ko nta kintu wabona utiyushye icyuya.
4. Ntuzumve
ko kubeshya ho gato ntacyo bitwaye
Kubeshya ni icyaha ku bemera Imana. Utitaye ku yandi
makuru ufite ikinyoma cyawe gishobora kwangiza. Ikinyoma kimwe gishyira ikindi
bikaba bibiri. Uko ubeshye gato niko ubigira akamenyero ejo ukabeshya ibintu
bikomeye. Nukomeza kubeshya rero uzisanga wafatiwe mu nzu y’ibitagangurirwa kwikuramo bikunanire, usebywe n’ibinyoma
byawe wise bito bigusenyere n’umubano. Rero uzirinde kwita ikinyoma ikintu gito.
TANGA IGITECYEREZO