RFL
Kigali

Ubuze inda amena umujyi! Huawei yashoye imali mu korora ingurube nyuma yo guhomberwa n’ubucuruzi bwa Telefone

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/02/2021 14:38
0


Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Huawei cyerekeje mu bworozi bw’ingurube burangajwe imbere n’ikoranabuhanga rigezweho nyuma yo guhomberwa n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga riyongojwe imbere na telefone. Ahanini iki kigo igihombo cyacyo cyatijwe umurindi n’ibihano cyafatiwe na Amerika.



Akenshi iyo umuntu runaka avuze Huawei mu ruhame abumvise ijwi rye bose bahita batekereza telefone ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, gusa kuri iyi nshuro iki kigo ntabwo gihagaze neza nyuma yo gukomwa mu nkokora na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igishinja gukoresha telefone zayo ndetse n'ibikoresho byayo mu kwiba amakuru mu baturage bo muri Amerika ndetse bigatuma abatuye Isi benshi nabo bazinuka izi telefone.

Umunyarwanda yabivuze neza agira ati ”Ubuze inda amena umujyi”, ibi ni byo byabaye ku ruhande rwa Huawei yaburiye mu ikoranabuhanga rya za telefone ikerekeza mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga rifatiye ku korora ingurube.

Ubu bucuruzi Huawei yagiyemo ni nka bumwe mu buryo bwo guhangana n'iki kibazo cy'ubucuruzi butarimo kugenda neza. Huawei irimo kureba amayira menshi yakoreshamo ikoranabuhanga ikaba yabasha gukomeza gusugira igasagamba nta gihombo. 

Ubu bworozi bw’ingurube bugiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Huawei igihe gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa rirangajwe imbere n’ubwenge bw’ubukorano rizwi nka Artificial Intelligence (AI) - rijyanye n'ubworozi bw'ingurube. Huawei ifite ibigo byinshi bizagenda bikorana harimo nkirimo urwego rw'ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

Ese ubundi guhigana kwa Huawei na Amerika byari byifashe gute?

Mu myaka ijya kugera kuri 2 ni bwo igihugu cya America cyari kiyobowe na Bwana Trump cyatangaje ko Huawei itaba umwizerwa muri America bitewe n’ikoranabuhanga ifite, aha ikibazo cyatijwe umurindi n'uyu wahoze ayobora Amerika aho yavugaga ko iki kigo cy'Abashinwa gishobora kwiba amabanga ya Amerika binyuze muri ibi bikoresho.

Aha ninaho byatangiriye bigera aho Huawei yirukanwe burundu muri Amerika ndetse leta ya America itegeka ibigo byakoranaga na Huawei guhagarika imikoranire.

Ku rundi ruhande, abasesenguzi kuri iki gikorwa cyakunzwe gutazirwa kuba intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe za America n’u Bushinwa yari ishingiye kuri murandasi y’icyiciro cya 5 ariyo 5G, aha u Bushinwa bwari bwatanze Amerika kugera kuri uyu muvuno w’ikoranabuhanga ryari ryitezweho guhindura byinshi n'ubwo ryakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ntiribashe gutambagira hirya no hino ku Isi nk'uko byari byitezwe.

Mu Mwaka wa 2020 Ubucuruzi bwa 'smartphones' bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma. Iki gihombo cyatewe n'ikibazo cy'igabanuka ry'ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n'ibihano yafatiwe. 

Umushinga wa 5G wa Huawei wagiye uhagarara mu bihugu bigiye bitandukanye hirya no hino ku Isi aha twavuga nk'Ubwongereza ndetse aha habaye n’imyigaragambyo yo kuyirwanya kubera kugira ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w'iki gihugu ndetse ninako byagenze no mubindi.

Imishinga itari iya Telefone izungukira gute Huawei

                         

Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora 'smartphones' bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

Umuvugizi wa Huawei aganira n’ikinyamakuru cya BBC yagize ati: "Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n'ireme cyangwa ikoreshwa ry'ibyo Huawei ikora".

"Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike".

Ku bw'iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu - yerekeza mu ikoranabuhanga ry'iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byambarwa.

Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.

Umushinga w’ubworozi bw’ingurube

Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy'ingurube za gasozi zizwi nk’isatura mu gasozi ku isi.

Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw'ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye.

Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n'indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by'ingurube, ibiryo byazo n'imyitozo zikora.

Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk'abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y'abagenzi ku maguru.

Izindi kompanyi zikomeye z'ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n'aborozi b'ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: "Ubworozi bw'ingurube ni urundi rugero rw'uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy'umuyoboro wa 5G".

Src: bbc, finance.yahoo.com, btimesonline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND