RFL
Kigali

Chris Gikundiro uherutse gukorana indirimbo na Gentil Misigaro yashyize hanze iyo yise 'Bucyanayandi'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2021 17:24
0


Umuramyi Chris Gikundiro utuye mu gihugu cya Australia muri Queensland yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise 'Bucyanayandi' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni nyuma y'iminsi itari myinshi yari ishize akoranye na Gentil Misigaro indirimbo bise 'Mwami We'.



UMVA KURI INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'BUCYANAYANDI' YA CHRIS GIKUNDIRO

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Chris Gikundiro umunyempano w'umusore usengera mu Itorero Healing Church International ryo muri Australia, yavuze ko iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze ari iya gatatu akoze kuva atangiye urugendo rw'umuziki. Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye yagize ati "Abantu bagucira akobo Imana ikagucira akanzu. Uri mu Mana ntacyo azaba kuko arinzwe nawe".


Chris Gikundiro yavuze ko 'Buacyanayandi' ari indirimbo yakuye mu gitabo cya Yesaya 54:17 havuga ngo "Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga".


Chris Gikundiro yashyize hanze indirimbo yise 'Bucyanayandi'

REBA HANO INDIRIMBO 'BUCYANAYANDI' YA CHRIS GIKUNDIRO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND