RFL
Kigali

Muhanga: Amabuye adasanzwe akorwamo imitako akanoherezwa mu Bushinwa, intego ni ugukora amakaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2021 11:09
0


Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera ari na ko urwego rwo kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda rurushaho kuzamuka.



Muri aka karere hari uruganda rutunganya amabuye asanzwe yubakishwa akabyazwa imitako hakaba hari igitekerezo cyo kuyakoramo amakaro. Ni amabuye biboneka ko asanzwe akoreshwa mu bwubatsi usibye ko yo afite ibara ry’umutuku wijimye. Benshi bashobora kuba basanzwe bayabona ariko batazi ko yabyazwa undi musaruro nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Muri aka karere hamaze gutangizwa uruganda ruconga aya mabuye ku ngano yose rwifuza, atunganywa ku gipimo cyo hejuru ya 50% akabona koherezwa mu gihugu cy’u Bushinwa ariko hanatangiye gahunda yo kunononsora aya mabuye ku buryo ibiyabyazwamo bitunganyirizwa mu Rwanda bikarangira ndetse bikahacururizwa cyangwa bikoherezwa hanze bitunganije.

Abahagarariye ALTM Industrial Development Limited itunganya aya mabuye basobanura ko ibikorwa byose byibanda ku byo isoko ryifuza.

Imitako y’ingeri zinyuranye, ibikoresho by’imirimbo (bijoux) ni byo bibyazwa muri aya mabuye azwi ku kabyiniriro k’amabengeza (Amethyste). Abagera ku 120 bamaze kubona akazi muri uru ruganda kandi basobanura ko n’ubwo rutari rwamara igihe kinini batangiye kubona ku mafaranga ava mu musaruro warwo.

Amabuye yakirwa n’uru ruganda rufite ishoramari rya miliyari 2 rya miliyoni 2 z’amadolari (hafi miliyari 2 z’amanyarwanda) avanwa mu turere tw’intara y’Iburengerazuba n’iy’amajyepfo, ubushakashatsi kuri aya mabuye burakomeje n’ahandi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko kwiyongera kw'ibitekerezo byongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda bigenda bifata indi ntera izamura ubukungu.

Usibye ibikoresho byifashishwa mu mitako n’imirimbo bitunganywa n’uruganda ALTM Industrial Development Limited, hari n’igitekerezo cyo kubyaza amakaro aya mabuye adasanzwe; kohereza hanze ibikoresho birangiye neza ikaba ari inyungu kuko bituma ikiguzi ku isoko kizamuka kurusha kohereza ibizongera gutunganywa.

Inkuru ya Jean Claude MUTUYEYEZU - RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND